Ingabo Za DRC Ziravugwaho Gukoresha Abacanshuro ‘B’Abazungu’

Mu mpera z’Ukuboza, 2022 hari amashusho abantu bazindukiyeho y’imirambo  y’abantu bari bambaye imyenda y’impuzankano y’ingabo za DRC. Umwe muri abo bantu yari Umuzungu bivugwa ko ari umucanshuro wo muri Wagner, uyu ukaba ari umutwe  witirirwa igihugu cy’u Burusiya.

Kuri uyu wa 01, Mutarama, 2023,  inyeshyamba za M23 zasohoye itangazo zivuga mo ko uwo musirikare yari umucanshuro w’Umurusiya warwanaga ku ruhande rw’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

M23 yasabye Leta y’iki gihugu gusobanura byimbitse impamvu yahaye akazi abacancuro bavuye mu Burayi.

Ririya tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa.

- Advertisement -

Ubutumwa burikuyibiyemo bugenewe n’imiryango mpuzamahanga, MONUSCO n’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ubutumwa M23 ivuga ari ubwo kurangiza umwaka wa 2022 binjira mu mwaka wa 2023.

M23 yasabye ko hagira igikorwa mu guhagarika ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zibiba urwango zikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Basaba amahanga kubafasha mu kuganira na Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku  mpamvu nyakuri z’ibibazo byakuruye intambara.

Kuri iyi ngingo niho M23 yateruriye isaba Guverinoma ya Kinshasa ibisobanuro byatumye iha akazi abacanshuro bavuye mu Burayi ndetse ngo harimo n’abo mu itsinda Wagner bitabajwe mu mirwano ya FARDC na M23.

Haranditse hati:  “M23 irasaba ibisobanuro Leta ya Congo ku mpamvu ituma izana abacanshuro b’abicanyi b’Abanyaburayi mu kibazo dufitanye.”

Mu bindi bikubiye muri iryo tangazo, harimo ko  M23 inenga Perezida Felix Tshisekedi kuba yarananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yijeje abanye-Congo ubwo yiyamamazaga mu 2018 .

Birimo kubaka igihugu kigendera ku mategeko, kurandura ruswa yabaye karande no gushyira iherezo ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

M23  yatanze inama zatuma umutekano muke muri Congo ubonerwa umuti ndetse ibiganiro bya Nairobi na Angola bigatanga umusaruro.

Izo nama  harimo guhabwa umwanya mu biganiro bishaka igisubizo ku mahoro arambye, Leta ya Congo ikareka gukorana n’imitwe ya FDLR, ACPLS, NYATURA, CODECO, Mai Mai n’abicanyi bakomeje kugaba ibitero mu birindiro bya M23 nka Kamatembe, Bwiza n’ahandi.

Harimo no guhagarika guhohotera no kwica abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwitwa Abanyarwanda, ndetse M23 ikareka kwitwa abanvamahanga muri DRC.

Kugeza ubu ubutegetsi bwa DRC ntacyo buratangaza ku byo bushinjwa byo gukoresha abacanshuro b’Abanyaburayi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version