Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingabo Z’Afghanistan Zirashaka Kwirukana Abatalibani Bazibereye Ibamba!
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ingabo Z’Afghanistan Zirashaka Kwirukana Abatalibani Bazibereye Ibamba!

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 July 2021 12:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo gukubitwa inshuro n’Abatalibani cyane cyane mu Majyaruguru ya Afghanistan, ingabo z’iki gihugu ziri kwisuganya ngo zirebe ko zakwirukana bariya barwanyi bamaze iminsi bazicanaho umuriro.

Intambara hagati y’izi ngabo na bariya barwanyi yatangiye mu byumweru bike bishize, ubwo ingabo z’Amerika zahitagamo gutaha iwabo.

Zari zaragiye muri kiriya gihugu mu mwaka wa 2001 zigiye kwirukana Abatalibani zashinjaga gufatanya na Osama Bin Laden wari umaze igihe gito azigabyeho igitero ku miturirwa yitwa World Trade Center i New York.

Abagaba b’ingabo za Afghanistan bari kwegeranya amakuru y’ubutasi no gutegura ibitero simusiga byo kwirukana abarwanyi b’Abatalibani bamaze iminsi barashinze ibirindiro mu Majyaruguru ya kiriya gihugu giherereye muri Aziya.

Umujyanama wa Perezida wa Afghanistan witwa Hamdullah Mohib yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abarusiya byitwa  RIA ko Perezida Ashraf Ghani yasabye abasirikare be gukora ibishoboka bakirukana bariya barwanyi mu bice bigaruriye.

Imirwano iheruka yabereye mu gace ka Mehterlam mu Ntara ya Laghman.

Abarwanyi b’Abatalibani batangije imirwano mu byumweru bike byakurikije itangazo rw’uko ingabo z’Abanyamerika zigiye gutangira kuvanwa ku butaka bwa kiriya gihugu.

Icyo gihe Abatalibani batangaje ko bari kurwana n’ingabo za Leta bagamije kubuza urujya n’uruza hagati y’Umurwa mukuru Kabul n’Intara ziherereye mu Majyaruguru y’Afghanistan.

Umugaba w’Ingabo za kiriya gihugu witwa General Mohammad Yasin Zia  aherutse gusura ahabereye  iriya mirwano atangaza ko ibintu byasubiye mu buryo ndetse ko Abatalibani bakubiswe inshuro.

Mu nkuru biherutse gutangaza, Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua byavuze ko igisirikare cya Afghanistan kigambye kwica abarwanyi barenga 50 abandi 60 barakomereka.

Abasirikare ba kiriya gihugu babwiye biriya Biro Ntaramakuru by’Abashinwa ko bakomeje imirwano yo gukura mu nzira n’abandi barwanyi aho  baba bihishe hose.

 Abatalibani ni abo kwitonderwa…

Abatalibani ni abarwanyi b’abadatwimburwa

Ubwo mu mpera z’ukwezi kwa Mata, 2021 Amerika yatangazaga ko igiye gutangira gucyura abasirikare bayo, hari bamwe bahise bumva ko Afghanistan itereranywe, ko igiye gusigara mu menyo ya rubamba!

Bemezaga bizasiga kiriya gihugu mu kaga kuko gifite  ingabo zikiyubaka k’uburyo zabasha guhangana n’aba Talibani bizazibana ikibazo kirambye.

Umwe mu babyemeza ni Bwana Mitch McConnell uyobora Abasenateri b’Aba Republican.

Ikindi gitera abantu impungenge z’uko kugenda kw’Abanyamerika bizasiga Afghanistan mu bibazo byanze bikunze  ni uko aba Talibani bataragira icyo batangaza cyerekeranye niba bemera kuzasaranganya ubutegetsi n’ab’i Kabul.

Ibi bikiyongeraho ingingo y’uko mu mezi make ashize, bigaruriye ibice bimwe na bimwe bya Afghanistan

Muri Manda ya mbere ya Obama, muri Afghanistan habaga abasirikare ba USA ibihumbi 100.

Mu yindi manda y’imyaka ine yakurikiyeho, umubare wabo waragabanyijwe.

Uwamusimbuye ari we Donald Trump nawe yakomeje kugabanya umubare w’abasirikare b’igihugu cye bakorera hanze yacyo cyane cyane abo muri Afghanistan no mu Budage.

Mu ntangiriro za 2020 Leta zunze ubumwe z’Amerika zagiranye amasezerano n’aba Taliban yo guha agahenge ubutegetsi bwa Afghanistan, ariko nazo(USA) zigacyura abasirikare bazo bose.

Aya masezerano ntiyanyuze ubutegetsi bw’i Kabul kuko  bwasanze biriya byaha urwaho aba Talibani bakibwihimuraho.

Ubutegetsi bwa Biden bwo bwiyemeje gucyura abasirikare 2 500 bari bikiri muri kiriya gihugu.

Afghanistan

N’ubwo hari amakenga y’uko ziriya ngabo nizivayo zose bizaha urwaho abarwanyi b’aba Talibani bakongera kuzengereza ubutegetsi bw’i Kabul, umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano muri USA Bwana Lloyd Austin yavuze ko nta mpungenge abantu bagombye kugira kuko USA izakomeza kurinda ibihugu byayo by’inshuti harimo na Afghanistan.

Ikindi cyerekana ko USA idashaka gutererana  Afghanistan,  ni uko muri iyi minsi  Bwana Austin na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken bari mu Bubiligi mu biganiro n’ibihugu bigize OTAN/NATO kugira ngo barebere hamwe uko Afghanistan yazakomeza kurindwa.

TAGGED:AbarwanyiAbatalibaniAmerikafeaturedIngabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uwayoboraga Urwego rw’Ubutasi Muri RDC Akomeje Kuburirwa Irengero
Next Article Amaboko Yabohoye U Rwanda Yongereye Ingufu- Mushikiwabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?