U Rwanda Rufite Ubutaka Bwo Guhingaho Muri Centrafrique

Mu mpera z’Icyumweru gishize ni ukuvuga Icya nyuma cy’ukwezi kwa Kanama, 2021 i Bangui mu Murwa mukuru wa Centrafrique hasinyiwe amasezerano hagati ya kiriya gihugu n’u Rwanda, akaba ari amasezerano yahaga u Rwanda ubutaka bungana na Hegitari 70.500 bwo guhingamo kijyambere.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostrome niwe  wasobanuye iby’ariya masezerano, avuga ko ari ay’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye biri mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere.

Yabwiye The New Times ko ariya  masezerano azamara imyaka itanu ishobora kongerwa.

Muri yo harimo ingingo zijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi, gukoresha neza ubutaka no kubucunga, gukoresha neza amazi n’ubutaka, gutubura no gukoresha imbuto zujuje ubuziranenge kandi zitanga umusaruro ufatika, kurinda ibihingwa n’ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ubworozi bw’amafi n’uburobyi, guhanga imishinga ishingiye ku buhinzi no gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

- Advertisement -

Centrafrique ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika yo Hagati bifite ubutaka bunini cyane ariko budatuwe.

Centrafrique ni igihugu kinini ariko kidatuwe

Kuba budatuwe bituma budahingwa.

Ubuso bungana na Hegitari miliyoni 30 ntibubyazwa umusaruro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr Ngabitsinze Jean Chrysostrome avuga ko u Rwanda ruzakoresha neza buriya butaka rukabubyaza umusaruro cyane cyane mu buhinzi butanga umusaruro w’ibishobora gukoreshwa mu nganda urugero nk’ipamba.

Yabwiye The New Times  ko ‘ u Rwanda nirubona amahirwe yo guhinga ipamba muri kiriya gihugu  binyuze mu masezerano, bizarufasha kubona ipamba rihagije inganda zarwo’.

Umunyamababanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostrome

Ikindi ni uko u Rwanda rushaka kuzahinga ibigori byinshi byazafasha abatuye kiriya gihugu kuko ngo habayo uruganda rumwe rutunganya akawunga kandi ngo narwo ‘ni urw’abanyamahanga.’

Ingorane mu nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi no ku matungo muri Centrafrique ziratandukanye kuko n’ubwo bahinga inyanya nyinshi ariko nta ruganda na rumwe ruzitunganya bagira.

Inyama barya bazitumiza muri Tchad kuko nta rwuri bagira ndetse n’imbuto beza barazirya kuko nta ruganda rwo kuzitunganya ngo zivanwemo ibindi nk’umutobe bagira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version