Ububanyi n'Amahanga
Ingabo Z’U Rwanda Mu Rugamba Rwo Kurwanya Imirire Mibi Imahanga

Hari amafoto ari kuri Twitter yerekana abasirikare b’u Rwanda b’abagore bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo umwe muri bo akikiye umwana ari kumuha igikoma cya SOSOMA. Bagenzi be barimo ufite ipeti rya Captaine witwa Umuhire bari ku ruhande bashigisha igikoma cyo guha abandi bana.
Ku ruhande hari n’abandi bagore bo muri Sudani y’Epfo barimo baha abana igikoma, abandi batetse umufa urimo ibirungo byongera ubudahangarwa ku bana.
Ingabo z’u Rwanda zimaze iminsi mu bihugu by’amahanga kugarura yo amahoro.
Mu bihugu byagiyemo harimo Sudani y’Epfo, Centrafrique, Mozambique n’ahandi.
Aho bajya hose, bashimirwa uko bakora akazi kabo kandi bakabana neza n’abaturage.
Mu minsi ishize ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zagaragaye ku mafoto zitebya n’abagore bo muri kiriya gihugu.

Abasirikare b’u Rwanda bashigishira abana igikoma
Ni amafoto n’amashusho byazerekanye ziri gufasha abagore bo muri Cabo Delgado gusekura isombe.

Barimo bategurira abana amapapayi n’amagi

Basaza babo batunganya ubusitani hafi aho kugira ngo bugire isuku