Ingabo Z’u Rwanda N’Iza Mozambique Zongeye Guhiga Bukware Ibyihebe

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko ingabo z’u Rwanda muri Mozambique zakoranye n’iki gihugu mu guhiga bukware ibyihebe bya Al Shabaab byari bimaze iminsi byihisha mu mashyamba.

Ni ibikorwa bya gisirikare byatangiye taliki 26, Mata, 2024 kugeza taliki 03, Gicurasi, 2024 kandi, nk’uko Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ibyemeza, byagenze neza.

Ibyo byihebe byabaga mu mashyamba ya Odinepa, Nasua, Mitaka-Manika aha hakaba mu Karere ka Eráti mu Ntara ya Nampula.

U Rwanda rumaze igihe rukorana na Mozambique mu kwirukana ibyihebe byo muri iki gihugu.

- Advertisement -
Abaturage barahumurizwa

Ibyo byihebe byatangiye gukura abantu umutima guhera mu mwaka wa 2017.

Byaje gukomera ubwo byigaruriraga agace ka Mocimboa da Praia gasanzwe karimo ahantu hacukurwa hakabatunganyirizwa ibikomoka kuri petelori ndetse na gazi.

‘Ubufaransa buhafite ikigo cya Total Energies gikora iyo mirimo.

Ku bwumvikane n’u Rwanda, Mozambique yemeye ko ingabo zarwo ziza kuyifasha kubahashya.

Perezida Kagame yigeze kujya kuzisura azisaba gukomereza aho mu kazi kazijyanye.

Uretse kugarura umutekano mu bice bitandukanye bya Mozambique, ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo bageza n’ibikorwa remezo ku baturage b’ahantu haba hamaze kugarurwa amahoro.

Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique ziyoborwa na Major General Alexis Kagame n’aho Polisi yo iyoborwa na CP Yahaya Kamunuga.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version