Ingabo Z’u Rwanda N’Iza Tanzania Mu Bufatanye Mu Kurwanya Ibyaha

Abasirikare bakorera ku mipaka yombi bahuriye i Karagwe

Abagize Diviziyo ya gatanu y’ingabo z’u Rwanda na bagenzi babo bo muri Brigade ya 202 mu ngabo za Tanzania bahuye baganira uko impande zombi zakorana mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka. Bahuriye i Karagwe muri Tanzania.

Basuzumiye hamwe intambwe imaze guterwa mu kurwanya ibibangamira abacuruzi birimo ubucuruzi butemewe  n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano hakurya no hakuno.

Ibindi baganiriye bikubiyemo uko hakumirwa ibibangamira abacuruzi bambuka imipaka y’ibihugu byombi.

Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa uyobora Brigade ya 202 mu ngabo za Tanzania niwe wabanje kwereka uruhande rw’u Rwanda umusaruro w’ibyavuye mu nama z’umutekano zabanjirije iyo.

Kwiligwa yavuze ko hakenewe gushyirwaho no kunoza uburyo bufasha abaturage b’ibihugu byombi kugira ngo bacuruze neza bisanzuye.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Col Pascal Munyankindi uyobora by’agateganyo Diviziyo ya gatanu  mu ngabo z’u Rwanda yashimiye Abakuru b’ibihugu byombi Samia Suluhu Hassan na Paul Kagame n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’ibihugu byombi kuba barashyizeho uko abayobozi b’ingabo bahura bakaganira ku bibazo by’umutekano.

Avuga ko iriya nama ari kimwe mu biranga intambwe yatewe iturutse ku nama nk’iyo yaherukaga kubera mu Rwanda muri Gicurasi, 2024.

Nayo yari igamije kwigira hamwe uko ubugizi bwa nabi bukorerwa ku mipaka y’ibihugu byombi bwahagarikwa.

Amatsinda y’ingabo z’ibihugu byombi yasuye uduce tw’ingenzi ku mipaka cyane cyane ahitwa Kyerwa na Karagwe hakurya muri Tanzania.

Abaturiye umupaka ku mpande zombi bashima ko umuhati washyizweho ngo batekane watanze umusaruro.

Icyakora basaba ko ibyakozwe bwakongerwamo imbaraga.

Ifoto@Kigali Today

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version