Ingabo Z’u Rwanda Zikomeje Gufasha Abaturage Ba Sudani Y’Epfo

Hagati y’Italiki ya 28 n’italiki ya 31, Werurwe, ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zahaye ubufasha bw’imiti abatuye agace ka Malakal muri Sudani y’Epfo .

Byakozwe n’abasirikare bagize Umutwe w’ingabo witwa Rwandan peacekeepers (Rwanbatt2), bakaba barafatanyije n’abapolisi bagize  itsinda bita Rwanda Formed Police Unit 1 (FPU1).

Bakorera muri Malakal mu Ntara ya Nile

Itangazo ingabo z’u Rwanda zwashyize ku rubuga rwazo rivuga ko iriya nkunga yatanzwe mu rwego rwo gukomeza kwibutsa abantu kwirinda no kwivuza indwara zitandura ariko zica benshi.

- Advertisement -

Ikindi ni uko abasirikare b’u Rwanda na Polisi yarwo bapimwe umuvuduko w’amaraso y’abaturage bo muri kariya karere kugira ngo barebe niba ntabafite umuvuduko wayo kuko nawo ni mubi ku bantu.

Mu minsi hafi itatu, abantu 712  nibo basuzumwe kandi bose barengeje imyaka 40 y’amavuko.

Umwe mu bahawe buriya bufasha witwa Utaz Pal Deng Garang akaba ari nawe uyobora agace bariya baturage batuyemo yashimye ubufasha bahawe n’ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo, avuga ko inama babahaye bazazikurikiza.

Ingabo z’u Rwanda zahaye abaturage iyi mfashanyo
Basuzumwe uko amaraso yabo atembera
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version