Ayatollah Ali Khamenei yacishije ubutumwa kuri X avuga ko akiriho, aboneraho kuvuga ko ibisasu Amerika iherutse kurasa ku nganda za Iran nta kintu byagezeho.
Yavuze ko igihugu cye ari cyo cyakuye intsinzi mu ntambara kimaze iminsi 12 kirwana na Israel ifatanyije na Amerika.
Video yatangarije kuri X, Ayatollah yavuze ko igihugu cye cyakubise urushyi Amerika.
Avuga ko intego Amerika yari ifite itagezweho, ndetse ko ibyo Perezida Trump yatangaje by’uko yasenye burundu inganda za Iran birimo gukabya.
Hashize ibyumweru bibiri Israel itangije intambara yo gusenya aho Iran yatunganyirizaga ibisasu bya kirimbuzi, yica n’abasirikare bakomeye ba Iran n’abahanga bayo bakoraga ibyo bisasu.
Amerika yaje kubyinjiramo, irasa ku ruganda rwa Fordow ruri mu zikomeye ziba muri Iran.
Iran yihimuye kuri Amerika irasa muri Qatar ahari ibirindiro by’ingabo za Amerika.
Biteganyijwe ko Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ingabo Pete Hegseth ari bugirane ikiganiro n’abanyamakuru ku ngingo y’uko Amerika yasenye biriya bigo bya Iran.
Hari inkuru zari zabanje gucicikana ko Ayatollah yaba atakiriho, gusa ubutumwa yatambuje busa n’ubuje gukuraho urwo rujijo.