Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ingoro Ya Mbere Abahindu Basengeramo Yuzuye Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ingoro Ya Mbere Abahindu Basengeramo Yuzuye Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 November 2022 4:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahinde baba mu Rwanda baraye batashye ingoro ya mbere izasengerwamo na bagenzi babo bo mu idini gakondo ry’Abahindu. N’ubwo idini ry’Abahindu ari ryo gakondo kandi riniganje  mu Buhinde, habayo n’andi madini arimo n’amadini ya Gikirisitu.

Ku byerekeye ingoro baraye batashye, umunyamabanga nshingwabikorwa wabo witwa  Urvashi Joshi yabwiye itangazamakuru ko muri Guverinoma zose zategetse u Rwanda, iriho muri iki gihe ari yo ibemerera gukora batikandagira ndetse ikaba yarabahaye n’ubutaka bwo kubakaho iriya ngoro.

Ngo ni ikintu cyo kwishimira.

Abahinde bamaze imyaka irenga 100 bageze mu Rwanda.

Urvashi Joshi avuga ko ababyeyi be bageze mu Rwanda mu mwaka wa 1921 akaba ari uwo mu gisekuru cyabo cya gatandatu.

Se yavukiye mu Rwanda n’aho Sekuru  nawe niho yapfiriye nk’uko byagenze no kuri Sekuruza wapfuye mu mwaka wa 1971 aguye ku Gisenyi.

Avuga ko kuba ari we uri mu buyobozi bw’Abahindu bo mu Rwanda, ari ikintu yishimira gukora kandi ngo icyo bashaka ni uko umuco w’Abahindu udacika, bakazawuraga n’ibisekuruza bizaza.

Nyuma yo gutaha iriya ngoro, bateganya no kwizihiza umunsi mukuru wo kuzirikana imbaraga z’ikigirwamana Krishna Vivah.

Umwe mu Banyarwanda ukorana n’Abahindu  witwa Master Jabu Birungi Paul avuga ko ari inshuti y’Abahinde kuva kera.

Yashimye Madamu Urvashi ko yagize uruhare rufatika m’uguteza imbere idini ry’Abahindu kandi ngo ni umuntu wakunze u Rwanda kuva kera ndetse akaba abikomora ku babyeyi be.

Ngo yagerageje guhuriza hamwe Abahinde bo mu Rwanda bubaka ingoro yitwa Hindu Temple mu Rwanda kugira ngo bajye bahahurira bahasengere.

Ingoro y’Idini ry’Abahindu yubatswe mu Karere ka Kicukiro hirya gato y’ahubatswe Gare ya Nyanza mu ruhande rw’i bumoso uzamuka ugana ku Irebero.

TAGGED:AbahindeAbahindufeaturedIdiniIngoroKicukiroNyanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abapolisi 160 Biganjemo Abanyarwandakazi Bagiye Koherezwa Muri Sudani Y’Epfo
Next Article Ruto, Mo Ibrahim , Scotland…Bamwe Mu Bayobozi Kagame Yaganiririye Nabo Mu Misiri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Kamonyi: Abagabo Bahaye Umwana Inzoga Bose Irabica

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Beyoncé Yabaye Undi Muhanzi Ufite Miliyari $1

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

You Might Also Like

Mu Rwanda

Kagame Yishimira Ko Inzego Z’Umutekano Z’u Rwanda Zihagaze Bwuma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Bunyoni Ararembye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Nyagatare: Inka 125,000 Zigiye Gukingirwa Indwara Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Centrafrique: Ibyavuye Mu Matora Bizatangira Kumenyekana Mu Cyumweru Gitaha 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?