‘Mwana Ukundwa’: Gahunda Yo Kugabanya Igwingira Muri Nyamasheke

Shot of an adorable little girl holding her mother’s hand

Ababyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke bamaze igihe babwirwa ko kugira ngo umwana ave mu igwingira ari ngombwa ko ahabwa indyo nzima, akarindwa umwanda kandi yarwara akavuzwa hakiri kare. Kubyumva no kubishyira mu bikorwa byatumye hari abana 284 bamaze kuva mu igwingira.

Byashobotse binyuze mu bukangurambaga bise ‘Mwana Ukundwa’.

 Icyakora muri rusange abana barenga 2000 baracyafite iki kibazo.

Hashize iminsi mike( hari taliki 24, Mata, 2023)  ubuyobozi bwa Nyamasheke buhuye n’abafatanyabikorwa b’aka karere basuzumira hamwe aho umuhati wo kurwanya igwingira mu bana ugeze utanga umusaruro.

- Kwmamaza -

Iyi nama yari irimo n’ababyeyi.

Abayitabiriye basanze abana bagwingiye ari 2,027 naho abafite imirire mibi ari 376.

Muri bo  hamaze gukira abana 284.

I Nyamasheke bavuga ko bafite intego zo gukomeza guhangana n’igwingira riterwa n’imirire mibi ikunze kwibasira abana bafite hagati y’imyaka itat(3) n’imyaka itanu(5).

Umuyobozi w’aka karere witwa Appolonie Mukamasaba yabwiye itangazamakuru ati: “Binyuze mu budasa twise ‘mwana ukundwa’, mu kugabanya ubugwingire, duha abana amata n’indyo yuzuye”.

Appolonie Mukamasabo

Mukamasabo avuga ko bagenzura imikurire y’abana bose abo basanze bafite ikibazo hakongerwa imbaraga mu kubitaho.

Yagize ati:  “Buri kwezi turapima abana bose kugira ngo dukomeze gukumira.Uwo dusanze arwaye imirire mibi n’igwingira dutangira kumukurikirana. Muri buri Mudugudu dufitemo abakorerabushake n’abajyanama b’ubuzima icumi”.

Akarere ka Nyamasheke gafite imirenge 15.

Mu bana bose bakabamo, abagera ku 5,970 bafite munsi y’imyaka y’imyaka ibiri y’amavuko.

Abana bafite hagati y’imyaka ibiri n’itatu(2-3) baba mu ngo mbonezamikurire ni 1,764.

Izi ngo mbonezamikurire ni iz’ababyeyi, hakiyongeraho izindi ngo enye z’ikitegererezo.

Imibare y’uko igwingira riteye mu Rwanda ivuga ko Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa 11 kakagira igwingira riri ku gipimo cya 37,7%.

N’ubwo Nyamasheke iri gukora uko ishoboye ngo ice igwingira mu bana bayo, iracyari mu turere 10 dufite igwingira riri hejuru.

Kaza ku mwanya wa mbere, hagakurikiraho Rutsiro, Ngororero, Nyabihu, Rubavu, Musanze, Burera, Gicumbi, Kirehe na Gasabo.

Utu ni uturere dufite igwingira kurusha utundi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version