Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intambara y’u Burusiya Yatumbagije Ibiciro by’Ibikomoka Kuri Peteroli
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Intambara y’u Burusiya Yatumbagije Ibiciro by’Ibikomoka Kuri Peteroli

Last updated: 24 February 2022 9:36 am
Share
SHARE

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho 5% mu ijoro ryakeye, nyuma gato y’uko byari bimaze kwemezwa ko u Burusiya bwatangije intambara yeruye kuri Ukraine.

Ni intambara ishobora kugira ingaruka nyinshi ku bukungu bw’Isi, kuko ibihugu bikomeye nka Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza n’ibindi bishaka kuyinjiramo mu cyo byise “gutabara ubusugire bwa Ukraine n’abaturage bayo.”

Ni mu gihe u Burusiya bwateguje ko uwabwitambika wese azahura n’ingaruka atigeze abona mu mateka ye.

Ni intambara yateje urujijo n’impuha ku isoko mpuzamahanga, bituma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka mu gihe byari bimaze iminsi biri hejuru.

Urugero nka peteroli icuruzwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika (West Texas Intermediate, WTI) ibiciro byazamutseho 5.23%, ku buryo akagunguru karimo kugurishwa $96.92.

Ni mu gihe peteroli icuruzwa mu majyaruguru y’u Burayi (Brent crude) yazamutseho 5.4%, ubu irimo kugurishwa $102.07 ku kagunguru.

Ni cyo giciro cya mbere kinini kibayeho cyarenze $100 ku kagunguru, guhera mu mwaka wa 2014.

Ibiciro bya gaz nabyo byazamutseho 5.39%.

Ni kimwe n’ibiciro bya zahabu ifatwa nk’ubutunzi umuntu yakwizigamiramo mu gihe cy’ibibazo by’ubukungu kandi akizera ko atazahomba, byazamutseho 1.82% ku buryo igipimo fatizo cyayo (ounce = garama 28.3) kirimo kugurwa $1,942.21.

U Burusiya buri mu bihugu bya mbere ku isi bicukura peteroli nyinshi na gaz, ku buryo ibihano burimo gufatirwa mu bijyanye no kugera ku isoko mpuzamahanga bishobora gusiga ingaruka zikomeye.

Umusesenguzi Ellen Wald uyobora ikigo Transversal Consulting, yatangaje ko iyi ntambara yatumye ibiciro bizamuka cyane kurusha uko byari byitezwe.

Uretse izamuka ry’ibiciro rishingiye ku ngano iri hasi ya peteroli iza kugenda ishyirwa ku isoko cyangwa inzira zigoye zo kuyicuruza, hari n’impungenge ku ngaruka z’ibihano birimo ibya Leta zunze Ubumwe za Amerika nk’uko CNBC yabitangaje.

Yakomeje ati “Ese bazafata ibihano kuri peteroli na gaz byo mu Burusiya? Kubera ko ibi byaba bisobanuye ububabare bukomeye no ku baguzi b’Abanyamerika. Leta zunze Ubumwe za Amerika zitumiza peteroli mu Burusiya. Ndetse n’ubu tuvugana hari peteroli iri mu nzira ijyanwa muri Amerika.”

Yavuze ko ibi bihe by’intambara y’amasasu biza kugira ingaruka zirimo kutabasha gutwara peteroli cyane cyane mu Njyanja y’Umukara (igice cy’Inyanja ya Atlantic kiri hagati y’u Burayi na Aziya).

Ibyo ngo bigomba kugira ingaruka ku bijyanye n’ibiciro.

Gusa raporo ya banki yo muri Amerika, Goldman Sachs, igaragaza ko ingaruka z’intambara y’u Burusiya ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli zishobora kutaba umurengera.

Igira iti “Nubwo u Burayi butumiza ingano nini ya gaz karemano mu Burusiya, Leta zunze ubumwe za Amerika nazo zohereza mu mahanga gaz nyinshi ku buryo ingaruka za gaz ituruka muri Amerika zishobora kuba ziringaniye.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane hakorana inama y’ibihugu birindwi bikize ku isi (G7), ” ku bijyanye n’ingaruka Leta zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti zacu n’abafatanyabikorwa bacu twashyira ku Burusiya kubera iki gikorwa kitari ngombwa cyo gutera Ukraine.”

TAGGED:featuredIntambaraPeteroliU BurusiyaUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Wa Ukraine Yabwiye Putin Ati: ‘Uguhiga Ubutwari Muratabarana’
Next Article Ambasaderi Rugwabiza Yagizwe Umuyobozi Mukuru wa MINUSCA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Impyisi: Inyamaswa Y’Ingirakamaro Nubwo Yangwa 

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

U Rwanda Rurashyira Imbaraga Mu Bukangurambaga Mu Gutanga Umusoro Wa TVA

FERWAFA Yiyemeje Gukorana Na Mauritania 

Ububiligi Bwijeje DRC Gukomeza Kuyiba Hafi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu Rwanda

Minisitiri Ingabire Yabwiye Isi Uko u Rwanda Rwimakaje Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro Wa RSSB Wikubye Kabiri Mu Myaka Itatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abasirikare N’Abapolisi B’u Rwanda Bari Muri UN 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Guverinoma Ya DRC Irashaka Kwisubiza Uvira Mu Buryo Bwuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?