Rwanda: Abapolisi Bakurikiranyweho Ruswa

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwerekanye abantu batandatu barimo abapolisi bane bakurikiranyweho kwaka no kwakira amafaranga y’abakandida bashakaga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga batigeze bakorera.

Ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera niho igikorwa cyo kuberekana cyabereye kuri uyu wa Gatanu, Taliki 06, Mutarama, 2023.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe  mu bihe bitandukanye biturutse ku makuru yavuye mu iperereza ryakozwe.

Yagize ati: “Mu iperereza ryakozwe kuva muri Kamena kugeza mu mpera z’Ukuboza 2022, byagaragaye ko bariya basivile babiri bakora nk’abakomisiyoneri kuko basanzwe ari abarimu mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga. Bakoranye na bariya bapolisi mu bihe bitandukanye, babazanira abantu kugira ngo baborohereze kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu cyangwa  urw’agateganyo.”

- Advertisement -

Ngo nta gushidikanya ko bariya bapolisi babigizemo uruhare kuko bakoranaga na bariya barimu.

Avuga ko abifuzaga uruhushya batangaga amafaranga babinyujije muri bariya barimu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko iperereza Polisi yakoze ryerekanye  n’inzira babinyuzagamo ndetse n’ibimenyetso birahari.

Iperereza  rigaragaza ko hari abantu umunani bamaze guhabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo batigeze bagera ahabereye ikizamini, abo nabo bakaba bagishakishwa.

CP Kabera avuga ko umuntu wese ushaka gukora ibihabanye n’ibyo amategeko ateganya bizamukoraho.

Ati: “Ubutumwa ni uko uwo ari we wese washaka gukorana n’abapolisi muri izi nzira  akwiriye guca ukubiri nabyo. Turasaba amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga gukora inshingano zayo zo kwigisha abakandida.”

Asaba abapolisi bafite inshingano zo gutanga ibizamini gukora ibiri mu nshingano zabo, bakirinda gukora ibitandukiriye amategeko kuko bazabakoraho, byatinda cyangwa byatebuka!

Ngo ababikoze ubu, abateganya kubikora n’ababitekereza bamenye ko kurwanya ruswa ari gahunda ikomeye cyane muri Polisi ndetse no ku rwego rw’igihugu.

Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza ku byaha bakurikiranyweho rikomeze mu gihe hakomeje ibikorwa byo gushaka abafite aho bahurira n’ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko bose.

Ruswa imaze igihe mu ishami rya Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda…

Umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International ishami ry’u Rwanda umaze imyaka myinshi utangaza ko rumwe mu nzego za Leta zigaragaramo ruswa ari ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda.

Raporo y’uyu muryango y’umwaka wa 2020 yatangajwe taliki 14, Ukuboza, 2021 ivuga ko muri uriya mwaka[2020] Traffic Police yitwaje ko hari abantu babaga barengeje amasaha yo gutahira(curfew cyangwa couvre-feu) bakabaka ruswa.

Kubera gutinya cyangwa kwanga kurazwa muri stade, hari abaturage bemeye guha ruswa abapolisi bashinzwe umutekano kugira ngo babadohorere.

Ubwo iriya raporo yasohorwaga ku nshuro ya 13( hari taliki 07, Ukuboza, 2022),Transparency International Rwanda yatangaje ko urwego rw’abikorera ku giti cyabo ndetse n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda ari zo nzego ‘za mbere mu kwakira ruswa.’

Ruswa si politiki ya Polisi y’u Rwanda

N’ubwo ingero zishingiye k’ubushakashatsi zavuzwe haruguru zerekana ko hari abapolisi barya ruswa kandi bagafatwa, ubuyobozi bw’uru rwego ruhora rusaba abakozi barwo[abapolisi]kwirinda bitugukwaha.

Urugero ni mu ijambo umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda,  IGP Dan Munyuza yagejeje  ku bapolisi bakorera mu Ntara y’i Burengerazuba, Taliki 04, Gashyantare, 2022.

IGP Dan Munyuza yabibukije gukomeza ‘kwirinda ruswa’ n’ibindi bikorwa byashyira umugayo ku rwego ruri mu z’ibanze zishinzwe kurinda abatuye u Rwanda.

Hari mu rugendo yakoreye mu Ntara y’i Burengerazuba agamije gusura abapolisi bahakorera, bakaganira akabaha n’impanuro.

Umuyobozi wa Polisi yibukije abapolisi ko gutanga serivisi nziza ari inshingano z’abapolisi kandi bakazibukira ruswa n’ibindi byaha bijyana nayo.

Umuyobozi Wa Polisi Y’u Rwanda Yibukije Abapolisi Kwirinda Ruswa

IGP Munyuza yasabye abapolisi gukomeza kurangwa n’indangagaciro  zirimo ikinyabupfura no kugira uruhare mu iterambere rya Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu muri rusange.

Amategeko ntarobanura…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera yabwiye Taarifa ko ubusanzwe abapolisi nabo ari Abanyarwanda nk’abandi bityo ko bagomba gukurikiranwa mu mategeko.

Icyakora bo bagira umwihariko w’uko basanganywe amategeko agenga abapolisi abahana iyo inkiko zitabakurikiranye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera

Itegeko riti iki?

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko , Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version