Intiti Ikomeye Mu Mateka Y’u Rwanda Padiri Bernardin Muzungu YATABARUTSE

Padiri Muzungu Bernardin yari umupadiri w’Umudominikani wari waragiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali azize uburwayi. Yari afite imyaka 90 y’amavuko.

Kinyamateka niyo yamubitse bwa mbere ko yatabarutse.

Muzungu yari asanzwe afite ibitabo by’uruhererekane byandika ku mateka y’u Rwanda mu nzego za Politiki, ubuzima bw’abaturage, imyemerere y’Abanyarwanda bo ha mbere, ubuvanganzo bwabo n’ibindi.

Ibitabo bye by’uruhererekane yabihaye izina Cahiers: Lumières et Sociétés.

- Advertisement -
Muri iki gitabo ubwanditsi bwa Taarifa bufitiye kopi, Muzungu yanditsemo ingingo zerekana ko u Rwanda rufite amateka yihariye kubera imitegekere yarwo n’ibyo Abanyarwanda bahuriraho utapfa kubona henshi ku isi

Yigeze kubwira umunyamakuru wari wamusuye ngo baganire ku ngingo zishikaje, ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari cyo cyago kiruta ibindi u Rwanda rwagize kuva rwahangwa na Gihanga.

Kuri we, ibyabaye mbere ya Jenoside n’ibizaba nyuma yayo ni ibintu bihabanye cyane k’uburyo u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside rutazigera rugira aho ruhurira n’urwa mbere yayo.

Muzungu kandi yanditse ku mateka y’abami bakomeye bayoboye u Rwanda barimo Kigeli IV Rwabugiri, Mutara Ndabarasa, Ruganzu Ndoli, Yuhi Mazimpaka, Yuhi Musinga, Mutara Rudahirwa.

Mu bitabo bye harimo n’ibivuga ku mugore watangije ubusizi mu Rwanda akaba yari n’umugabekazi witwa  Nyirarumaga.

Intiti Muzungu atabarutse yaranditse ibitabo birenga 130.

Akomoka mu Karere ka Nyaruguru ahitwaga i Buhoro, hakaba ari hamwe mu hakomokaga Abasizi b’Abanyarwanda bakomeye barimo na Nyakayonga ka Musare.

Nyakayonga niwe wahimbye igisigo cyavugaga ubupfura bw’abami b’u Rwanda yise ‘Ukwibyara Gutera Ababyeyi Ineza’.

Yagituye umwami Mutara III Rwogera ubwo yari agiye kwimikwa. Rwogera niwe wabyaya Rwabugiri.

Abami yagarutseho ni Cyirima Rugwe, Kigeri Mukobanya, Mibabwe Sekarongoro Mutabazi, Yuhi Gahima, Ndahiro Cyamatare, Ruganzu II Ndoli, Kigeri II Nyamuheshera, Mibambwe II Gisanura,  Yuhi III Mazimpaka, Cyirima II Rujugira, Kigeri III Ndabarasa, Mibambwe III Sentabyo,  Yuhi IV Gahindiro na Mutara III Rwogera ari nawe yagituye.

Tugarutse ku itabaruka rya Padiri Muzungu, uyu mukambwe yavutse mu mwaka 1961.

Yize byinshi muri za Kaminuza zo mu Rwanda, mu Burundi, mu Bufaransa, mu Bwongereza no muri Canada.

Abize amateka y’u Rwanda bakiri ho bazi neza akamaro yagize mu gutuma abato bamenya amateka y’igihugu cyabo.

Muzungu yandikaga mu Gifaransa no mu Kinyarwanda ugasanga izi ndimi zombi yazikoresheje mu gitabo kimwe.

Yakoraga k’uburyo umusomyi uzi Ikinyarwanda atabura kumenya ibyanditse mu Gifaransa.

Padiri Muzungu yamushyiriraga iyo nyandiko mu Kinyarwanda kugira ngo yumve ibyanditse.

Abanyamakuru n’abandi bahanga mu mateka y’u Rwanda batangarije kuri Twitter ko u Rwanda rubuze umuhanga warubereye ingirakamaro.

Abo barimo Claude Nizeyimana wanditse ati: “Padiri Bernardin Muzungu namwize mu ishuri, nsoma ibitabo bye…. yari umuhanga kandi yatanze umusanzu ukomeye mu buvanganzo. Yitabye Imana, yasinziriye ariko ntazazima kuko tuzakomeza kubana na we mu bitabo yanditse. Imana imuhe iruhuko ridashira, aruhukire mu mahoro. RIP!”

Innocent Nizeyimana we ati: “Ntibyoroshye kumva no kwakira inkuru mbi yo gutabaruka kwa Padiri Muzungu Bernardin. Adusigiye umurage ukomeye nk’abandika ku mateka y’u Rwanda.Nagize umugisha wo guhura nawe kenshi. Ndamushimira impamba ansigiye. Igendere uruhukire mu mahoro mubyeyi. Imana igutuze aheza.”

Noel Kambanda na we yagize ati “Wakoreye igihugu n’Imana……Inzu y’ibitabo iratabarutse. RIP Father Bernadin Muzungu. Padiri Muzungu Bernardin Ubwigenge, umwaduko w’abazungu mu Rwanda.”

Uwimana Basile yanditse ati “Umwanditsi ukomeye w’amateka, umwe muri bake basigaye mu rungano rwe. Umusizi ukomoka mu muryango w’abasizi b’Abasinga. Umupadiri wafashije benshi mu buzima.”

Padiri Muzungu yigishijwe kandi yigishanya n’indi ntiti itazibagirana mu mateka y’u Rwanda ari we Padiri Alexis Kagame wanditse ibitabo byinshi birimo icyamenyekanye cyane kitwa INGANJI KALINGA cyanditse mu mizingo ibiri.

Padiri Alexis Kagame, Intiti y’ u Rwanda iri mu zitazibagirana

 

Share This Article
1 Comment
  • Muzungu yari umwanditsi wandika amateka y’u Rwanda mu buryo bwumvikana kandi butanga ibyo bita references

Leave a Reply to Peter Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version