Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa RBA Arashaka Kuba Depite

Uwababyeyi Jeannette wigeze gukorera RBA igihe kirekire akora amakuru asanzwe ariko yibanda ku y’ubukungu yaraye agejeje kuri NEC impapuro zisaba kwemererwa kuba Umudepite uhagarariye abagore.

Kandidatire ye yayitanze kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024 nk’umukandida wigenga ariko uhagarariye icyiciro cyihariye cy’abagore.

Nyuma yo kuva muri RBA, Jeannette Uwababyeyi ubu akora mu kigega cya Leta cyo kubitsa no kwizigamira, RNIT Iterambere Fund mu ishami ry’itumanaho n’imenyekanisha bikorwa.

Muri iki gihe cy’impera za Gicurasi, 2024, NEC iri kwakira Kandidatire z’abifuza kwiyamaza mu matora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu azaba muri Nyakanga 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version