Perezida Paul Kagame yashimye abatanga imisoro neza kuko bifasha mu guteza imbere igihugu, anakebura abayikwepa kandi bafite ibikorwa bikwiye kuba biyitanga.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye umuhango wo gushimira abasora neza ku rwego rw ‘igihugu, bahize abandi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021. Ni ibirori byabaye ku nshuro ya 19, bibera mu Intare Conference Arena.
Ni umwaka Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyakusanyijemo imisoro n’andi mafaranga atari imisoro angana na miliyari 1655.5 Frw, ku ntego ya miliyari 1594.3% cyari cyahawe, bivuze ko intego yagezweho ku gipimo 103.8%.
Byatumye ku ntego y’umwaka harengaho miliyari 60.2 Frw, habaho izamuka ringana na 9.1% ugereranyije n’umwaka wa 2019/2020.
Perezida Kagame yashimiye abasoze neza, bigatuma n’amafaranga ava mu misoro azamuka no mu bihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19.
Yavuze ko nubwo mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’ingengo y’imari RRA itashoboye kugera ku ntego y’amafaranga yagombaga gukusanya, hari icyizere ko icyuho cyagaragaye kizavanwaho mu gihe gisigaye.
Yakomeje ati “Gutanga umusoro bishobora kumvikana nk’aho nyine ari ukwitanga, ariko ngira ngo birumvikana ko biba bifite intego. Byubaka igihugu, bikagiha kwigira ku buryo burambye.”
Yasabye abasora neza kurushaho kuzamura ibyo bakora kuko bibagirira umumaro ariko inyungu zikagera no ku gihugu.
Yakomeje ati “Hejuru y’ibyo byose, imisoro ni igishoro mu bukungu n’imibereho myiza by’u Rwanda, ari none, ari n’ejo hazaza. Dufite amahirwe rero yo kugira inzego za leta zikoresha umutungo neza, zigatanga inyungu zifatika, twese tubona kandi twumva, ariko icyo gihe nongera gusaba ko byanarushaho kuba byiza.”
Yavuze ko n’abadatanga umusoro ari umwanya mwiza wo kwitekerezaho.
Perezida Kagame yasabye abikorera gufatanya n’inzego za leta n’abandi bafatanyabikorwa mu kwigisha no gukora ubukangurambaga ku bijyanye n’imisoro.
Yavuze ko kumva neza amategeko n’amabwiriza agenga imisoro n’uruhare rwayo mu iterambere ry’igihugu, bizatuma abubahiriza gutanga umusoro ku bushake biyongera.
Yasabye ko ikoranabuhanga rirushaho kwifashishwa kimwe n’isesenguramakuru, kugira ngo n’abadatanga imisoro bamenyekane.
Yakomeje ati “Ntabwo nabyo ari byiza kugira ngo abantu bamwe bakore, bikorere, batange imisoro ndetse rimwe bibavune kuko bibavuna kabiri, hari ugukora kugira ngo babone umusoro batanga, no gutanga uwo musoro, ntabwo byakumvikana ko ari bamwe babyubahiriza gusa bakabikora, abandi bagashaka uburyo bakwepa ntibakore ibyo bagomba gukora.”
“Ngira ngo ibyo, inyigisho, kubiganira, guhozaho, hanyuma n’ikoranabuhanga rizadufasha kuzamura umubare w’abatanga imisoro cyangwa se kugabanya umubare, iyaba bishoboka bikaba burundu, ku badatanga umusoro kandi bafite byo bakora bibaha inyungu zikwiye kuba zivamouwo musoro.”
Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko ikoranabuhanga rikomeje gufasha cyane mu gukusanya umusoro, cyane cyane hakorehejwe ikoranabuhanga rya EBM mu gutanga inyemezabuguzi.
Yavuze ko rifasha mu gucunga umusoro ku nyongeragaciro (VAT), ugira uruhare kurusha indi misoro ruri hagati ya 30-35% by’imisoro yose ikusanywa na RRA.
Yavuze ko bijyanye n’uko ubukungu bukomeje kuzahuka, hari icyizere ko intego RRA yahawe yo gukusanya umusoro n’andi mafaranga atari imisoro angana na miliyari 1774.6 Frw mu mwaka wa 2021/2022, izagerwaho “bitatugoye”.
Gusa yavuze ko hari n’imbogamizi zigihari zikeneye gushakirwa umuti, zirimo bamwe mu bacuruzi batarumva icyiza n’akamaro byo gutanga inyemezabuguzi zikoranywe ubuhanga (EBM).
Hari no gutinda gusubiza abasora amafaranga yabo aturuka ku musoro ku nyongeragaciro, n’ikibazo cya magendu ikomeje kugaragara cyane muri caguwa ndetse n’inzoga zihenze.
Yakomeje ati “Kuri iki, icyakora hari gahunda dufitanye n’urwego rwa Polisi n’Ingabo, aho kugira ngo dushobore kugabanya magendu dufite gahunda yo kuba twakoreha za drones tugenzura wenda imipaka n’ahandi tubona inzira za magendu, harimo no gushyira za camera ku mipaka imwe n’imwe aho tubona hari inzira za magendu.”
Ni imishinga avuga ko hari icyizere ko izashyirwa mu bikorwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Robert Bapfakurera, yavuze ko abasora benshi bamaze kumva akamaro ko gutanga umusoro.
Yashimiye Leta ku nkunga yakomeje kubatera muri ibi bihe bya COVID-19 byabagizeho ingaruka zikomeye, ikabashyiriraho ikigega nzahurabukungu.
Abasora beza bahembwe b’umwaka wa 2020/2021
Abasoze neza imisoro y’inzego z’ibanze, batoranyijwe mu Mujyi wa Kigali
- Nkundunkundiye Jean Bosco: Yasoze neza ku bukode bw’inzu muri Gasabo.
- Kamugwiza Phoibe: Yasoze umusoro mwinshi ku bukode muri Nyarugenge
- Jobanputra Ramnik Shakuntala: Yasoze neza ku bukode muri Kicukiro
Abatumiza ibintu mu mahanga
British American Tobacco Rwanda
Uwohereza ibintu mu mahanga
RWACOF Exports Rwanda
Abasora bato bishyuye umusoro mwinshi
- SUPATEC International Ltd (Ikora ubucuruzi n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa)
- Leadcom Integrated Solutions Rwanda Ltd (Yubaka iminara y’itumanaho)
- GALIL Rwanda Ltd (Icukura Gaz mu Kiyaga cya Kivu)
- Imizi Eco-Tourism Development Ltd (Ikora mu bukerarugendo)
- VISOR International Ltd
Abakoresha neza EBM
- Yego Inovision (mu basora bato)
- SODIACO Ltd (mu basora baciriritse)
- MAGERWA (mu basora banini)
Umunyarwanda wahize abandi mu gusaba fagitire za EBM
Basemba Jean Bosco
Abasora bakomeje kuzamuka mu gutanga imisoro
- Mohammed Hashim (abasora bato)
- Vine Pharmacy (abasora baciriritse)
- Ecobank Rwanda Plc (abasora banini)
Abasora baciriritse bahize abandi
- Organisation Pour l’enseignement au Programme Belge au Rwanda (Ecole Belge)
- Gasabo 3D Design Ltd
- Transafrica Container Transport Ltd
- Federation Handicap International
- SNV – Rwanda
Abasora banini bahize abandi
- Bralirwa Plc
- MTN Rwandacell
- Bkhresa Grain Milling Rwanda Ltd
- ERICSSON AB
- I&m Bank Rwanda Ltd
Abasora b’indashyikirwa, bamaze imyaka 10 badatezuka ku nshingano
- Bank ya Kigali
- Ameki Color