Gushyiraho Leta Ya Palestine Ituranye N’Iya Israel Bikomeje Kwigwaho

Ni umwe mu miti irambye iri kuganirirwaho i Munich mu Budage hagati y’abadipolomate ba Israel, Palestine, Amerika n’ibihugu by’Abarabu.

Ibiganiro ku ugushyiraho Leta ya Palestine yigenga kandi ituranye n’iya Israel byatangiye kuganirwaho kuri uyu wa Gatandatu mu nama iri mu zikomeye ku isi z’abadipolomate.

Kuri iki Cyumweru harakomeza ibiganiro hagati ya Minisitiri w’Intebe wa Palestine na mugenzi we wahoze ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Israel witwa Tzipi Livni.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yaraye atangaje ko igihugu cye kifuza kubana amahoro na Palestine izira Hamas cyangwa undi wabuza Israel amahwemo.

- Advertisement -

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Antony Blinken avuga ko hafi icyizere ko ibihugu by’Abarabu bifite ubushake bwo kubanira neza Israel bityo amahoro arambye akagaruka mu Burasirazuba bwo Hagati.

Igihugu cya mbere cy’Abarabu kiri muri uyu mujyo ni Qatar.

Qatar niyo muhuza mu biganiro by’amahoro hagati ya Israel na Hamas ndetse umuyobozi mukuru wa Hamas niho aba.

Iki gihugu kivuga ko, muri iki gihe, ikintu kihutirwa ari ugushaka uko abaturage ba Gaza bahunze intambara ya Israel na Hamas bagira imibereho myiza, bakarya, bakivuza, bakabona amazi ahagije.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Arabie Saoudite nawe asanga kurema Leta ebyiri zigenga ariwo muti urambye mu bibazo bihora bihanganishije Israel na Palestine.

Perezida wa Israel Isaac Herzog nawe yavuze ko hari icyizere ko i Yeruzalemu yazabana neza na Ramallah(umurwa mukuru wa Palestine) ariko ngo byose bizaterwa n’uko ejo hazaza hazamera.

Ashima ko muri iki gihe Israel ibanye neza na Arabie Saoudite kandi ngo byerekana ko kubana neza n’abandi Barabu nabyo byashoboka.

Umwuka mubi hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu watangiye mu mwaka wa 1948 ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenga.

Kuva icyo gihe kugeza ubu ntahatera kabiri Israel itari mu ntambara na Hamas cyangwa Hezbollah.

N’ubwo ibiganiro biri kubera i Munich bigaragaza icyizere, ku rundi ruhande abahanga bavuga ko kuba Iran itari kubigiramo uruhare mu buryo butaziguye kandi ari yo itera inkunga Hamas na Hezbollah, bizaba imbogamizi ku musaruro urambye uzabivamo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version