Muhanga: Yabyaye Yaje Kumva Uko Kagame Yiyamamaza

Umugore wo mu Karere ka Muhanga witwa Kamugisha yagiye kumva uko Kagame yiyamamaza azi neza ko akuriwe ahageze afatwa n’ibise. Baramwihutanye bamugeza kwa muganga abyara imfura ye ayita Ian Kagame Mwizerwa.

Hari taliki 24, Kamena, 2024 ubwo uyu mugore hamwe n’abandi baturage bagera ku 300,000 bari baje kumva imigabo n’imigambi ya Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi, wari wabasanze i Shyogwe.

Abanyamuryango ba FPR bahise bajya guhemba uwo mubyeyi wari wabarutse imfura ye, bamuzanira igikoma cy’ababyeyi.

Meya wa Muhanga akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi ku Karere yari ayoboye abo baje guhemba uriya mubyeyi witwa Kamugisha.

Kuri site ya Muhanga hahuriye abanyamuryango wa FPR-Inkotanyi baturutse muri aka Karere n’abaturutse muri Ruhango no muri Kamonyi.

Uriya mubyeyi yabwiye bagenzi bacu ba Kigali Today ko yaje kumva aho Kagame yiyamamaza aturutse mu Murenge wa Muhanga muri aka Karere.

Ni umubyeyi w’imyaka 21 akaba yari yaje kumva uko Kagame yiyamamaza ariko ab’iwabo batabishaka bavuga ko akuriwe kuko inda ye yari ifite ibyumwe 35 kandi ubundi umubyeyi ubyaye neza abyara hagati y’ibyumweru 37 na 42.

Yaje kubaca mu rihumye ajyayo agezeyo nibwo yafashwe n’ibise ajyanwa kubyara.

Akigera i Shyogwe yakiririwe ahateganyirijwe ababyeyi batwite n’abana bakiri bato kuko bagombaga guhabwa umwihariko.

Aho hantu kandi hari hateganyijwe n’ahabageze mu zabukuru.

Ahagana saa munani nibwo yatangiye kumva ibise, yumva ko ari hafi kubyara.

Abajyanama b’ubuzima bari hafi ye nibo bamutabaye bamushyikiriza abaganga b’ababyeyi bari biteguye ko hari ugize ikibazo yafashirizwa kuri site, akaba ahawe ubufasha bw’ibanze mbere y’uko yoherezwa ku bitaro.

Abo baganga baramukurikiranye kugeza ubwo umukandida wa FPR arangije icyari cyamuzinduye.

Kamugisha ati: “Umukandida Paul Kagame naramubonye aza yambaye ingofero y’umukara n’umupira w’umukara, (Iryo ni rimwe mu mabara agize ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi), cyakora igihe yafataga ijambo akaza no kugusha ku nzu y’ababyeyi n’abana yuzuye ku bitaro bya Kabgayi”.

Ati: “Nimubyare nababwira iki”? Ntabwo namwumvise nari ndi mu gice cyo hepfo ahari abagore n’abana”.

Avuga ko kuba yibarutse hanavuzwe ijambo nk’iryo bigaragaza ko ineza y’Umukandida wa FPR Inkotanyi ari ntagereranywa.

Uyu mubyeyi ukiri muto avuga ko kuba hari ikoranabuhanga byatumye imbangukiragutabara imugeraho vuba.

Inzu uyu mubyeyi yabyariyemo ni iyo ababyeyi bubakiwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika.

Ni inzu iri mu bitaro bya Kabgayi.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabgayi Dr. Muvunyi Jean avuga ko inyukabo y’ababyeyi n’abana ifite ibitanda byakwakira abasaga 170 ku munsi, ariko nko mu kwezi gushize habyariye abagore babarirwa muri 400.

Dr. Muvunyi avuga ko kuba bamaze kugira ibikoresho bigezweho bizatuma umubare w’ababyeyi babyara babazwe ugabanuka, kuko nibura abagera kuri 250 ku kwezi bagana ibitaro babyara babazwe.

Chairperson wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko muri rusange iterambere ry’imibereho myiza y’umuturage rigeze ahashimishije kubera imbaraga za  FPR Inkotanyi n’umuyobozi wayo Paul Kagame.

Ifoto@Kigali Today

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version