Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inzovu 200 Zatorotse Pariki
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibidukikije

Inzovu 200 Zatorotse Pariki

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 May 2021 10:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Zimwe mu nzovu zabaga muri Pariki yitwa Nyerere National Park muri Tanzania mu mpera z’Icyumweru gishize zatorotse Pariki kugeza ubu ntiziratangira kugaragara. Hagati aho abayobozi bahaye impuruza ku baturage baturiye iriya pariki ko baba maso bakirinda kugira icyo basagarira mu gihe hakigeragezwa kuzishaka, bakazibona bakazisubiza muri Pariki.

Kugeza ubu habaruwe inzovu 200 zatorotse iriya pariki.

Minisitiri ushinzwe kwita ku bukerarugendo n’umutungo kamere muri Tanzania Bwana Damas Ndumbaro yavuze ko abaturage nibashaka gusagarira ziriya nyamaswa bari buhure n’akaga kuko inzovu ari inyamaswa nini igira imbaraga n’umujinya mwinshi.

Xinhua yanditse ko uduce bikekwa ko zaba zerekejemo ni utwa Namtumbo na Tunduru mu Ntara ya  Ruvuma.

Bwana Damas Ndumbaro avuga ko ziriya nzovu zacitse ishyamba kubera ko hari bamwe mu borozi bayaragiyemo bigatuma inzovu zibona icyuho cyo gucamo.

Ndumbaro avuga ko ziriya nzovu zasanze ibyiza ari uguhunga ishyamba aho kugira ngo zanduzwe indwara n’inka zaje ziturutse mu biraro by’abantu aho zatewe imiti kandi icyo ari ikizira mu ishyamba.

Yunzemo kandi ko ziriya nyamaswa zahisemo kuva mu ishyamba kugira ngo zijye kona imyaka abaturage bahinze mu nkengero z’iriya pariki.

Ndumbaro avuga ko zagiye ‘kureba iyo bweze.’

Pariki yitiriwe Nyerere
TAGGED:featuredInzovuMinisitiriNyererePariki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bruce Melodie N’Umunya Senegal Mu Ndirimbo Itangiza Imikino ya BAL
Next Article ‘Bayobeje Indege’ Kugira Ngo Hafatwe Umunyamakuru Utavuga Rumwe na Leta
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abahitanywe N’Inkongi Muri Hong Kong Biyongereye, Ikizere Ku Barokotse Cyakendereye

Uburundi Bwatangije Umushinga Wo Gukoresha Ubwenge Buhangano

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Hong Kong: Abishwe N’Inkongi Barakabakaba 100

Kuba Twahurira Washington Tukagira Ibyo Twemeranyaho Ni Ikintu Cyiza-Kagame

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

You Might Also Like

Amadini N'Iyobokamana

Papa Lewo XIV Yageze Muri Turikiya Mu Ruzinduko Rwa Mbere Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

U Rwanda Rurakina Na Guinea Rushaka Tike Y’Igikombe Cy’Isi Muri Basketball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Iseru: Indwara Iheruka Mu Rwanda Iravugwa i Masisi Na Rutshuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Ibyishimo Bya Kagame Kubera Intsinzi Ya Arsenal

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?