Hashize Ibyumweru bibiri hatangiye kubakwa inzu y’amasaziro y’Umusaza Epimaque Nyagashotsi. Ni igikorwa cyatangijwe nyuma y’uko abwiye Taarifa ko agiye gusaza nabi kandi yaraharaniye ko u Rwanda rubohorwa kandi akaba atarigeze atezuka ku bunyangamugayo n’ubwo ubuyobozi bw’ibanze bwamubereye imfura gito!
Mbere y’uko atangira kubakirwa inzu, Nyagashotsi yari yasabye Umukuru w’Igihugu kuzamuremera akamworoza inka, akazasaza anywa amata kuko niyo yari yaragenewe muri gahunda ya Gira Inka Munyarwanda ubuyobozi bw’ibanze bwayimwimye nyuma y’uko bumwatse ruswa akanga kuyitanga.
Icyo gihe kandi yasabye Perezida Kagame kuzamuha inzu ikomeye y’amasaziro kuko iyo yari afite ihomesheje ibyondo kandi itagira igikoni.
Muri iki gihe Nyagashotsi arishimye kuko abona ko inzu yasabye Umukuru w’Igihugu iri hafi kuzura kuko abayubaka bayigejeje hafi ku gisenge.
Ifite Fondasiyo y’amabuye kandi yubakishije amatafari ahiye.
Epimaque Nyagashotsi atuye mu mudugudu wa Kamamesa, mu Kagari ka Ndatemwa mu Karere ka Gatsibo. Iwe abana n’abuzukuru be babiri b’abakobwa.