Mushikiwabo Yakiriwe Na Macron Mu Biro Bye

Umunyamabanga Mukuru W’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa Madamu Louise Mushikiwabo yaraye ahuye na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron baganira ku iterambere ry’uriya muryango.

Bombi baherukanaga ubwo Mushikiwabo yayamamarizaga kandi agatorerwa kuyobora uriya muryango asimbuye umunya Haïti kazi Madamu Michaëlle Jean.

Louise Mushikiwabo yatorewe mu Murwa mukuru wa Arménie witwa Erévan.

Ku rubuga rwa Twitter rw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa handitse ko Mushikiwabo yaganiriya na Macron ibijyanye n’uburyo uriya muryango wakomeza kongera imbarag mu iterambere ry’ibihugu biwugize, hagamijwe kurushaho kuwongerera imbaraga.

- Advertisement -

Ikindi hari mu buryo bwo kuganira aho imyiteguro yo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe ururimi rw’Igifaransa.

Baganiriye ku iterambere rya Francophonie

Ubwo Mushikiwabo yiyamamarizaga uyu mwanya, Emmanuel Macron yari amushyigikiye.

Yagize ati: “ Kugira umukandida uturutse muri Africa ni ingenzi kandi iyo ari umugore biba ingenzi kurushaho.”

Icyo gihe, hari muri 2018, Emmanuel Macron yavuze Mushikiwabo afite ibikenewe byose ngo akore akazi ko kuyobora uriya muryango.

Mushikiwabo niwe mugore w’Umunyafurikakazi watsindiye kuyobora uriya muryango.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version