Abasirikare bakuru muri Hezbollah batangaje ko abayobozi bakuru mu ngabo za Iran n’abategetsi basanzwe b’iki gihugu bari mu b’ingenzi bafashije Hamas gutegura ibitero iherutse kugaba kuri Israel.
Ku wa Gatandatu taliki 07, Ukwakira, 2023 nibwo abarwanyi ba Hamas binjiye ku ngufu muri Israel batangira barasa ibisasu bya roquettes byica benshi abandi bafatwa bunyago.
Byahise biba ngombwa ko ingabo za Israel zambarira urugamba, ubu intambara ikaba ikomeje mu Majyepfo ya Israel ihanganyeyo na Hamas no mu Mujyaruguru yayo aho ihanganye na Hezbollah.
N’ubwo bivugwa ko Iran yafashije Hamas gutegura kiriya gitero, ku rundi ruhande, Amerika ivuga ko nta bimenyetso simusiga irabona byerekana ko ‘koko’ Iran iri inyuma yabyo.
Ku rundi ruhande, abayobozi ba Hamas bo bavuga ko biriya bitero ari bo babyiteguriye, ko nta wundi wabibagiriyemo inama.
Andi makuru avuga ko biriya bitero byatangiye gutegurwa muri Kanama, 2023, abarwanyi ba Hamas n’aba Hezbollah bagahura bakabipanga.
Bakoraga inama kabiri mu kwezi, bakayikorana n’abasirikare bakuru bo mu Mutwe udasanzwe urinda abayobozi bakuru ba Iran.
Abayobozi bavugwa ko bitabiraga ziriya nama ni Ismail Qaani uyobora IRGC, umuyobozi wa Hezbollah witwa Hassan Nasrallah, umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi Islamic Jihad witwa Ziyad al-Nakhalah, na Saleh al-Arouri uyobora ishami rya gisikare rya Hamas.
Binavugwa kandi ko hari inshuro nyinshi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran witwa Hossein Amir-Abdollahian yitabiriye izi nama.
Nyuma y’ibitero bya Hamas kuri Israel, Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yarahiriye guhindura umuyonga igice cyose cya Gaza gitegekwa na Hamas.
Lieutenant Colonel Jonathan Conricus uvugira ingabo za Israel yavuze ko iyo urebye uko abarwanyi ba Hamas binjiye muri Israel bihuta, bafite imbunda zikomeye n’ibyishimo bari bafite ubwo bicaga abaturage b’iki gihugu, ubona ko nta kabuza bari barabiteguwemo na Iran.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, taliki 08, Ukwakira, 2023 nibwo mu buryo bweruye, Guverinoma ya Israel yatangaje ko iki gihugu cyinjiye mu ntambara.
Mu gihe kitageze ku minsi itatu, abantu barenga 1000 bamaze kugwa mu mirwano ku mpande zombi, ubateranyije.
Abenshi mu bapfuye ni abo muri Israel kuko babarirwa muri 700, mu gihe abo ku ruhande rwa Gaza barenga 300.
Icyakora birashoboka ko hari abandi bari bubarurwe ko bishwe na biriya bitero kubera ko imirimo yo gushakisha imibiri igikomeje.