Abanyarwanda Batumiwe Kuzaza Kwakira Indahiro Ya Kagame

Guverinoma y’u Rwanda yatumiye Abanyarwanda mu muhango wo kurahiza Perezida Paul Kagame uheruka gutorwa, kuzarahira kwe bikazaba taliki 11, Kanama, 2024.

Azaba arahirira kongera kuyobora Abanyarwanda muri manda y’imyaka itanu.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ubwo yari arangije kwiyamamaza Paul Kagame yabwiye umunyamakuru ko ibya mber azibandaho muri iyo manda ari ugutsimbataza umutekano n’umudendezo w’Abanyarwanda muri byose.

Yavuze ko umutekano mu bukungu no bundi bundi buryo ari wo uzaza imbere, abaturage bagakungahara.

Kagame aherutse kwegukana intsinzi mu matora aheruka ku ijanisha rya 99.18%.

Ubwo yatorerwaga bwa mbere kuyobora u Rwanda hari mu mwaka wa 2003 akaba yari yatorewe manda y’imyaka irindwi.

Mu mwaka wa 2010 nabwo yaratowe ndetse no mu wa 2017 biba uko.

Muri izo manda zose yazaga ku mwanya wa mbere kandi byabaga bigaragara kuko aho yageraga hose agiye kwiyamamaza, abaturage baba ari benshi bamubwira ko ntacyatuma batamutora kubera umutekano n’amajyambere yabagejejeho.

Buri uko arahiye indahiro ya Perezida wa Repubulika yakirwa na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga.

Abanyarwanda baratumiwe kwakira indahiro y’uwo bitoreye

Kuri iyi nshuro izakirwa na Dr. Faustin Ntezilyayo.

Arahira afashe ku ibendera ry’u Rwanda akazamura akaboko k’iburyo.

Mu ndahiro ye arahira kutazahemukira u Rwanda, gukurikiza no kurinda itegeko nshinga n’andi mategeko, gukorana umurava imirimo ashinzwe, guharanira amahoro n’ubusigire bw’igihugu, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, kutazigera akoresha ububasha azaba ahawe mu nyungu ze bwite no guharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version