Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Irebere Ferrari Ya Mbere Ihenze Kurusha Izindi Ku Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Irebere Ferrari Ya Mbere Ihenze Kurusha Izindi Ku Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 October 2024 4:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uruganda rw’Abataliyani rukora imodoka rwitwa Ferrari rwasohoye imodoka yo muri ubu bwoko yiswe Ferrari F80 igura miliyoni £3, ni ukuvuga arenga miliyari Frw 3 kuko ipawundi rimwe rivunja Frw 1,771.69.

Ni imodoka ifite imbaraga nyinshi kuko ishobora kugenda ibilometero 217 mu isaha, ikagira moteri ifite ubushobozi bwo kuvanga amashanyarazi n’ibikomoka kuri petelori.

Ifite moteri ifite valves esheshatu na moteri eshatu zikoresha amashanyarazi, ibyo bigatuma igira umuvuduko uri hejuru cyane.

Iyo ibikomoka kuri petelori bishize, mu buryo bw’ikoranabuhanga iyo Ferrari F80 ihita ihindura imikorere, igatuma imodoka ikomeza urugendo itiriwe ihagarara.

Umushoferi aba afite tableau areberaho imikorere y’imodoka ye ku rwego rusesuye ku buryo nta kimwisoba.

Ferrari F80 ije isanga izindi zari zaramamaye ziriko iyitwa GTO, F40 na F50 .

Uruganda Ferrari rusanzwe rukorera ahitwa Maranello mu Butaliyani.

Abayobozi b’uru ruganda bavuga ko iriya modoka izaba urugero rw’izindi modoka zikomeye zo muri uru rwego izo bita supercars.

Inzugi z’iyi modoka zifunguka zijya mu kirere nk’uko n’izindi zisanzwe zibigenza ariko zo zikabikora mu buryo wavuga ko bwihariye.

Imodoka za Ferrari ziri mu zihenze kurusha izindi ku isi

Ni imodoka kandi zisanzwe zizwiho kugira moteri ifite imbaraga cyane cyane ahantu hazamuka.

Abayokoze bavuga kandi ko barebye no ku mikorere y’imodoka zisanzwe ziruka mu isiganwa bita Formula 1.

Izakoresha moteri zo mu bwoko bwa Turbo.

Aho shoferi yicara ni ahantu hakomeye kandi hari ibyangombwa byose ngo atware iyi mashini ikomeye
Ferrari ni imodoka zikorerwa mu Butaliyani kandi zihenze cyane
TAGGED:FerrariGuhendaimodokaMoteri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Biranugwanugwa Ko Umuyobozi Mushya Wa Hamas Yishwe
Next Article Israel Yishe Sinwar Wari Uherutse Gutorerwa Kuyobora Hamas 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

You Might Also Like

Ibidukikije

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Umurundi Kirikou Akili Ukunzwe Mu Rwanda Ni Muntu Ki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?