Irebere Ferrari Ya Mbere Ihenze Kurusha Izindi Ku Isi

Uruganda rw’Abataliyani rukora imodoka rwitwa Ferrari rwasohoye imodoka yo muri ubu bwoko yiswe Ferrari F80 igura miliyoni £3, ni ukuvuga arenga miliyari Frw 3 kuko ipawundi rimwe rivunja Frw 1,771.69.

Ni imodoka ifite imbaraga nyinshi kuko ishobora kugenda ibilometero 217 mu isaha, ikagira moteri ifite ubushobozi bwo kuvanga amashanyarazi n’ibikomoka kuri petelori.

Ifite moteri ifite valves esheshatu na moteri eshatu zikoresha amashanyarazi, ibyo bigatuma igira umuvuduko uri hejuru cyane.

Iyo ibikomoka kuri petelori bishize, mu buryo bw’ikoranabuhanga iyo Ferrari F80 ihita ihindura imikorere, igatuma imodoka ikomeza urugendo itiriwe ihagarara.

Umushoferi aba afite tableau areberaho imikorere y’imodoka ye ku rwego rusesuye ku buryo nta kimwisoba.

Ferrari F80 ije isanga izindi zari zaramamaye ziriko iyitwa GTO, F40 na F50 .

Uruganda Ferrari rusanzwe rukorera ahitwa Maranello mu Butaliyani.

Abayobozi b’uru ruganda bavuga ko iriya modoka izaba urugero rw’izindi modoka zikomeye zo muri uru rwego izo bita supercars.

Inzugi z’iyi modoka zifunguka zijya mu kirere nk’uko n’izindi zisanzwe zibigenza ariko zo zikabikora mu buryo wavuga ko bwihariye.

Imodoka za Ferrari ziri mu zihenze kurusha izindi ku isi

Ni imodoka kandi zisanzwe zizwiho kugira moteri ifite imbaraga cyane cyane ahantu hazamuka.

Abayokoze bavuga kandi ko barebye no ku mikorere y’imodoka zisanzwe ziruka mu isiganwa bita Formula 1.

Izakoresha moteri zo mu bwoko bwa Turbo.

Aho shoferi yicara ni ahantu hakomeye kandi hari ibyangombwa byose ngo atware iyi mashini ikomeye
Ferrari ni imodoka zikorerwa mu Butaliyani kandi zihenze cyane
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version