Iron Dome: Uburyo Israel Irimo Kwifashisha Mu Gusandaza Ibisasu Bya Hamas

Kuva mu minsi mike ishize, ibisasu birimo gucicikana mu kirere cya Israel na Palestine, ariko ku ruhande rwa Israel, bike cyane nibyo bishobora kugera ku butaka.

Ibyo ni ukubera imbaraga za gisirikare Israel yubatse bujyanye no kwirinda ibitero byo mu kirere, by’umwihariko ibisasu birasirwa hafi. Ni ubwirinzi bwiswe Iron Dome.

Ni umushinga Israel yubatse guhera mu mwaka wa 2007, utangira gukoreshwa muri Mata 2011. Watangiye nyuma y’intambara yari ihanganishije ingabo za Israel na Hezbollah yo muri Liban, yayirasheho ibisasu byinshi cyane.

Ni uburyo bugizwe n’ibice bitatu: Igice cya mbere kigizwe n’indebakure cyangwa radar, ifasha mu gutahura ko hari igisasu kije kigana ku butaka bwa Israel.

- Kwmamaza -

Igice cya kabiri kigizwe n’uburyo busesengura ayo makuru nk’umuvuduko icyo gisasu kigenderaho, aho gishobora kugwa n’ingufu gifite. Igice cya gatatu gifite inshingano zo kohereza ikindi gisasu, kigashwanyuriza cya kindi mu kirere.

Ubu buryo bwa Israel ni bumwe mu bigezweho cyane Isi ifite muri iki gihe, ndetse bwakwirakwijwe mu bice botandukanye by’igihugu ku buryo bushobora kuzibira ibisasu byinshi byaraswa kuri Israel.

Ubu buryo ariko ntibwagenewe ibisasu bya rutura bizwi nka ‘ballistic missiles’ bishobora gukora intera ndende cyane kandi bikaba bifite uburemere bubarirwa mu matoni.

Mu mashusho yagaragaye y’uburyo Iron Dome irimo kwifashishwa mu gusandaza ibisasu bya Hamas bituruka muri Gaza, yerekana imirimo myinshi mu kirere, ku buryo utumvishe amajwi wagira ngo ni bya bishashi by’umuriro biraswa mu gihe cyo ‘kurasa umwaka’.

Abanya-Palestine barimo kugerageza kuyobya Iron Dome bifashishije uburyo bwo kohereza ibisasu byinshi, ku buryo nubwo ibisandaza, hatabura bikeya bigera ku butaka bigaturitsa aho byoherejwe.

Ingabo za Israel kuri uyu wa Mbere zatangaje ko zimaze kuraswaho ibisasu 3150 guhera ku wa 10 Gicurasi. Muri ibyo, Iron Dome yasandaje 90%, ibyageze ku butaka bihitana Abanya-Israel 10.

Ingabo za Israel zivuga ko zimaze kwica abahanganye nazo barenga 130.

Minisiteri y’Ingabo ya Israel ivuga ko kuva mu 2011 Iron Dome imaze gusandaza ibisasu bisaga 2400.

Zimwe mu ngaruka z’intambara ya Israel na Palestine

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version