Tanzania Yisubiyeho, Igiye Gukoresha Inkingo Za COVID-19

Komisiyo yashyizweho na Perezida Samia Suluhu ngo ikore isesengura ku cyorezo cya COVID-19, kuri uyu wa Mbere yamugejejeho raporo ndetse imugaragariza bimwe mu bikwiye gushyirwamo imbaraga mu guhangana n’iki cyorezo muri Tanzania.

Imyanzuro yayo irimo ko guverinoma ikwiye kugura inkingo za COVID-19, abaturage bayo bagakingirwa nk’abandi bo hirya no hino ku isi.

Muri icyo gihe ngo hahabwa umwihariko inkingo zamaze kwemezwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, kuko byagaragaye ko zitanga umusaruro.

Prof Said Aboud uyoboye iyo komisiyo y’impuguke 12, yavuze ko Leta ikwiye no kurushaho guha abaturage amakuru ku cyorezo cya COVID-19.

- Advertisement -

Ati “Komisiyo yatanze inama kuri guverinoma ndetse isaba Tanzania gutanga amakuru ku burwayi mu gihugu no kongerera imbaraga gahunda zigamije gukumira ko ubwandu bwazamuka ku nshuro ya gatatu.”

Prof. Aboud yavuze ko mu gutanga inkingo hazaherwa ku bakora kwa muganga, abakozi ba leta, abayobozi b’amadini, abasheshe akanguhe, abafite indwara zikomeye, abagize inzego z’umutekano n’abakora ingendo mu mahanga.

Muri ibyo bikorwa by’ikingira kandi ngo Leta yakora ku buryo inkingo zatangirwa ubuntu.

Uyu muhanga mu buvuzi yavuze ko kuva COVID-19 yagera muri Tanzania muri Werurwe 2020, habayeho izamuka ry’ubwandu inshuro ebyiri zikomeye, ndetse kubera imiterere y’ubwandu mu bindi bihugu, birashoboka ko hazabaho n’inshuro ya gatatu.

Guverinoma ya Tanzania kandi yagiriwe inama yo gusubukura ibikorwa byo gupima iki cyorezo mu buryo buhoraho.

Iki gihugu giheruka gutangaza imibare y’ubwandu mu mwaka ushize, ubwo cyavugaga ko abanduye COVID-19 ari 509, ko abapfuye ari 21.

Byose byagizwemo uruhare na John Pombe Magufuli wayoboraga icyo gihugu, wavuze ko uburyo bwo gupima butizewe, anavuga ko mu gihugu uburwayi bwahashize, ko ahubwo mu kurushaho kwirinda abaturage bagomba gukoresha uburyo bwo kwiyuka.

Yanavuze ko umuhungu we yanduye COVID-19 kandi ko yakize nta miti mwamahanga anyoye.

Ibyo byatumye mu gihe mu bihugu byinshi hagiye hakoreshwa uburyo bunyuranye mu gukumira ubwandu nka guma mu rugo, muri Tanzania ibirori n’imikino ntabwo byigeze bihagarara.

Nta nubwo agapfukamunwa kakoreshwaga, ariko katangiye kwifashishwa ku butegetsi bwa Samia Suluhu Hassan.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version