Irushanwa Rya Billard Rigiye Gutangira Mu Rwanda

Ku nshuro ya kabiri abakinnyi b’umukino ukinirwa ku meza bita billard bagiye guhura barushanwe uzahita abandi azahembwe Frw 150 000. Ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere ryatwawe na Philbert Dushimiyimana.

Abashaka guhatana muri uyu mukino, baba abasore cyangwa bagomba kwiyandikisha bakishyura  Frw 10 000.

Irushanwa ku nshuro ya kabiri rizangira taliki 04 n’iya 05, Werurwe, 2022.

Kugeza ubu bamwe mu bakinnyi b’uyu mukino bamamaye ni Nyirimanzi, Ludoviko, Dushimiyimana( bahimba Kimisagara) na Gisamanzuki.

- Advertisement -

Aba bagabo baserukiye u Rwanda mu marushanwa y’uyu mukino yabereye mu Bushinwa bitwara neza.

Ni irushanwa rizaba ribaye ku nshuro ya kabiri

Umukino wa billard ni umwe mu mikino ikinirwa ku meza, akenshi ugakinirwa mu tubari, abantu bari gusoma agacupa.

Bonaventure Kubwimana wateguye iri rushanwa avuga ko yabikoze kugira ngo abafite impano muri uyu mukino bibagirire akamaro.

Yongeraho ko abakinnyi bitwara neza muri uyu mukino bituma bazamura urwego rwabo rw’imikinire bakazahangana kandi bagatsinda abo bazahura mu mikino mpuzamahanga.

Uzegukana iri rushanwa azahembwa ibihumbi ijana na mirongo itanu (Frw 150 000frw) uwa kabiri ahembwe Frw 20,000  naho uwa gatatu ahabwe Frw  10 000.

Bazahaba ibikombe n’imidali.

Billard: Umukino ukomoka ibwami

Abanyamateka bavuga ko umukino wa billard wamenyekanye cyane ibwami mu Bufaransa ubwo bwategekwaga n’umwami Louis XI( 1461-1483).

Waje kumenyekana kandi uramamara cyane ubwo u Bufaransa bwategekwaga n’umwami Louis XIV wari umunyagitugu ariko agakunda amajyambere.

Louis XIV

Mu Bwongereza n’aho baje kuwumenya barawukunda uhinduka umukino w’abasilimu bakinira ahantu banywa agakawa.

Uko imyaka yahitaga indi igataha, ni ko ababaji babazaga ameza yo gukinira ho billard meza  kandi aconze neza kurushaho.

Ubwo ni ko n’udupira ndetse n’inkoni za billard zakorwaga neza kugira ngo zishobora kuboneza ku gapira no mu kanogo.

Ku ikubitiro, udupira twa billard twabaga tubumbwe mu ibumba, ahandi bakadukora mu biti baburungushuye.

Abakire bo bakoraga udupira twa billard mu mahembe y’inzovu.

Kugeza n’ubu kandi billard iracyari umukino w’abasilimu bahuriye mu kabari basoma icupa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version