Perezida Kagame Yakiriye Umuyobozi Mu Kigo Giteza Imbere Itumanaho Ku Isi

Mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye Umuyobozi mu Kigo mpuzamahanga giteza imbere itumanaho witwa Doreen Bogdan-Martin.  Ashinzwe ishami riteza imbere ry’itumanaho mu kigo IT.

Ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu handitseho ko Perezida Kagame yaganiriye na Madamu Doreen Bogdan- Martin ku ngingo yerekeranye n’Inama mpuzamahanga ku itumanaho iteganyijwe kuzabera mu Rwanda muri Kamena, 2022.

Doreen Bogdan-Martin yatorewe kuyobora iri shami mu mwaka wa 2018 ariko atangira akazi neza mu mwaka wa 2019.

Niwe mugore wa mbere watorewe kuyobora ishami muri iki kigo gikomeye ku isi kubera politiki z’itumanaho gishyiraho.

- Advertisement -

Amaze imyaka irenga 30 akora mu bigo bikomeye kandi akaba yarabaye n’umujyanama w’abayobozi batandukanye muri Guverinoma zitandukanye.

Doreen Bogdan-Martin

Muri iki gihe ayoboye gahunda ya ITU yiswe Youth Strategy igamije gukomeza gushishikariza urubyiruko kwitabira ikoranabuhanga mu itumanaho kandi bakarikundisha abakuze.

Bogdan-Martin ni umubyeyi w’abana bane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version