Amakuru Taarifa Rwanda yahawe n’umuturage wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze avuga ko isoko rya Goico riherereye aho hantu ryahiye.
Amashusho yaciye ku mvuga nkoranyambaga avuga aragaragaza umwotsi mwinshi uturuka muri iyo nyubako iri hafi y’andi maduka.
Umusore witwa Yotham Murekezi ukorera muri ako gace yabwiye Taarifa Rwanda ko iyo nkongi yatangiye mu saa kumi zo kuri uyu wa Gatandatu.
Muri iri soko kandi hakoreramo na BK ishami rya Musanze, BPR, Bank of Africa, KCB n’ibindi bigo by’ubucuruzi.
Nta makuru y’abaguye muri iyo nkongi ariko iyi nkuru iracyakurikiranwa…

