Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel: Barindwi Biciwe Mu Isinagogi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Israel: Barindwi Biciwe Mu Isinagogi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 January 2023 11:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Israel ifite agahinda n’umujinya yatewe n’uko umuntu ukora iterabwoba yiciye abantu barindwi mu isinagogi ubwo bari bagiye gusenga basabira Abayahudi bazize Jenoside yabakorewe mu gihe cy’Abanazi. Ni ubwicanyi bwabereye mu Musigiti  witwa Ateret Avraham uri ahitwa Neve Yaakov, mu Majyepfo ya Yeruzalemu.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 27,Mutarama, ni umunsi mpuzamahanga isi izirikana Jenoside yakorewe Abayahudi ikozwe n’Abanazi ba Hitler igahitana abagera kuri Miliyoni esheshatu mu gihe cy’imyaka itanu irengaho gato.

The Jerusalem Post yanditse ko umusore w’imyaka 21 y’amavuko yaciye Polisi mu rihumye asanga abantu bari gusengera mu isinagogi arabarasa.

Yahise asohoka yiruka, agana aho Polisi iri arayirasa kugira ngo imuhe inzira abone uko yinjira mu modoka yari yamuzanye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ntibyamuhiriye kuko umupolisi yamurashe aramwica.

N’ubwo yapfuye, yasize ateje igikuba gikomeye mu baturage kubera ko bidasanzwe kumva umuntu yicira Abayahudi mu isinagogi kandi akabikora ku munsi bazirikana bagenzi babo bazize Jenoside.

Umuturage wabibonye avuga ko Polisi yatinze kuhagera kuko yibwiraga ko amasasu yumvikanye hafi aho, yavugiraga ahandi mu bindi bice birimo imidugararo.

Polisi yaje kuhagera hashize iminota 20.

Umuvugizi wa Polisi we avuga ko batabaye hashize iminota itanu ishyano riguye.

- Advertisement -

Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari abantu 42 bari bamaze gufatwa bakurikiranyweho uruhare muri ubu bwicanyi.

Ni igitero cyahungabanyije benshi

Ingabo nyinshi na Polisi zahise zoherezwa mu kiriya gice, zikaba zaje ziturutse mu Ntara ya Yudaya na Samaria.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yavuze ko kiriya ari cyo gitero cy’iterabwoba gikomeye kigabwe ku ngabo ze mu myaka itanu ishize. Yihanganishije ababuze ababo ariko avuga ko abari inyuma y’iki gitero bose bazahigwa bukware ariko bucece.

Iki gitero kibaye hashize igihe gito hari ikindi gitewe kuri gare aho abagenzi bategera bisi.

Hashize amezi abiri abaturage ba Yeruzalemu bakanguwe n’urusaku rw’ibisasu biremereye byaturikiye aho abagenzi bategera imodoka.

Umwangavu umwe niwe wahasize  ubuzima abandi 19 barakomereka cyane.

Polisi y’iki gihugu yarakangaranye.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko biriya bisasu byaturikirijwe kure hakoreshejwe ikoranabuhanga bita remote sensing.

Abapolisi basanze aho byaturikiye hari imisumari n’inzembe.

Nyuma gato, Hamas yatangaje ko ari yo yakoze biriya bitero kandi ngo imbere ‘hari ibindi bikomeye’ biri kuhategurwa.

Polisi ya Israel itangaza ko kimwe muri biriya bisasu cyari cyatezwe mu gikapu bashyize mu nsi ya bisi yari iparitse hafi ya gare y’i Ramot.

TAGGED:AbapolisifeaturedIgiteroIsraelIterabwobaNetanyahuYeruzalemu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyarwanda Arasifuza Umukino Wa ¼ cya CHAN
Next Article Kwiyamamaza Mu Mwaka Wa 2024, Kuganira Na Sultan Makenga…Perezida Kagame Aganira N’Itangazamakuru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?