Israel Irategura Intambara Yeruye No Kuri Hezbollah

Mu gihe amaso ahanzwe ku ntambara iri muri Gaza, i Yeruzalemu bo baremeza ko hasigaye gufata icyemezo cya nyuma indi ntambara yeruye igatangira mu Majyaruguru y’iki gihugu, yo ikazaba igamije kurimbura Hezbollah.

Ni icyemezo cyaraye gitangajwe n’Umugaba w’ingabo z’iki gihugu witwa Lt.-Gen. Herzl Halevi nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu asuye ingabo ze ziri mu Majyaruguru y’igihugu cye ahamaze iminsi haraswa ibisasu bya Hezbollah.

Iyo Hezbollah ni umutwe urwanya Israel ushyigikiwe na Iran, Yemen n’ibindi bihugu by’Abarabu bitabanye neza na Israel.

Gen Halevi ati: “ Twamaze kwitegura neza nyuma y’imyitozo myiza twakoze nk’ingabo kandi ku rwego rw’igihugu kugira ngo dutangize intambara mu Majyaruguru”.

Iki cyemezo avuga ko kimaze iminsi kigwaho nyuma yo kubona ko umwanzi  wo mu Majyaruguru witwa Hezbollah akomeje kwibasira Israel.

Netanyahu nawe yasuye ingabo ze ziri mu Majyaruguru y’igihugu cye ahitwa Kirya Shmona azibwira ko zigomba kwitegura ko mu minsi iri imbere zatangira intambara.

Avuga ko umuntu wakwibwira ko yarasa muri Israel hanyuma yo ikarenza akaguru ku kandi yaba yibeshya cyane.

Uyu muyobozi avuga ko ibitero Israel iri gutegura mu Majyaruguru yayo bizaba biremere kandi izabikora mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Avuga ko abarashe ku gihugu cye bagomba kubyicuza byanze bikunze.

The Jerusalem Post yanditse ko Guverinoma ya Israel iri gushaka uko yahamagaza abaturage ba Israel bahoze mu ngabo bakaba baragiye mu kiruhuko kugaruka bakifatanya n’abandi mu ntambara na Hezbollah.

Iyi ngingo iri mu zaganiriweho mu Nama y’Abaminisitiri yaraye itaranye iyobowe na Netanyahu.

Hezbollah ku ruhande rwayo yabwiye Al Jazeera ko idashaka intambara yeruye ariko ko nihagira uyiyishoramo izayirwana.

Byavuzwe n’umuyobozi wayo wungirije witwa  Sheikh Naim Qassem.

Uyu mugabo yavuze ko ibitero bya Hezbollah kuri Israel bitazahagarara kugeza igihe Israel izahagarikira intambara muri Gaza aho iri kurwana na Hamas.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version