Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Ishinjwa Guha Ukraine Amakuru Y’Ubutasi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Israel Ishinjwa Guha Ukraine Amakuru Y’Ubutasi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 October 2022 10:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu bantu bahoze ari ba maneko bakuru muri Israel aherutse gutangaza ko hari ikigo cy’abanya Israel giha ubutegetsi bwa Ukraine amakuru y’aho abasirikare b’u Burusiya bakambitse kugira ibaraseho.

Byatangajwe bwa mbere muri raporo yasohowe na The New York Times ku nkuru yayo yasohotse kuri uyu wa Gatatu taliki 12, Ukwakira, 2022.

Amakuru Israel ivugwaho guha Ukraine ni amakuru ayifasha mu myiteguro y’aho iri bugabe ibitero.

Muri iyo nkuru bayise amakuru y’ibanze ‘basic intelligence’.

Bisanzwe bivugwa ko hari indege zidatwarwa n’abapiloti zakorewe muri Iran zikoreshwa n’ingabo z’u Burusiya.

Ni amakuru amaze iminsi atangazwa kandi n’ibigo by’iperereza by’Amerika, u Bwongereza ndetse n’iby’i Kiev muri Ukraine.

Ubwoko byavuzwe ko Abarusiya bakoresha kenshi ni ubwitwa Shahed-136.

Izi drones zagaragaye mu gace ka Kharkiv no mu mujyi wa Kupiansk.

Kubera iyi mpamvu kandi, hashize iminsi hari umwuka mubi hagati y’ubutegetsi bw’i  Teheran n’ubw’i Kiev nyuma y’uko bimenyekanye ko Iran iha Moscow ziriya ntwaro.

Icyakora yaba u Burusiya yaba na Iran hombi barabihakana!

Kubihakana ntibibuza ko hari zimwe mu ndege zihanurirwa mu kirere cya Ukraine nk’uko Perezida w’iki gihugu aherutse kubitangaza.

Mu rwego rwo gufasha Ukraine guhangana na biriya bitero, u Budage buherutse guha Ukraine intwaro zihanura ziriya ndege. Ni intwaro bita IRIS-T SLM air defense systems.

Hagati aho kandi Ukraine ibinyujije muri Ambasade yayo, iherutse gusaba Israel ko yayifasha kubona ikoranabuhanga rirasira ibisasu mu kirere bitaragera ku butaka.

Ni ibisasu bita Iron Dome.

Icyakora ngo Iron dome ntizakorewe guhanura ibisasu biremereye nk’ibyo u Burusiya burasa muri Ukraine ahubwo zifite ubushobozi  bwo guhanura ibisasu byoroheje nk’ibikorwa na Hamas cyangwa Hezziborah.

N’ubwo Israel yabwiye Ukraine ko itayiha ririya koranabuhanga kubera ko ritari ku rwego rw’intambara iri  kurwana n’u Burusiya, ubutegetsi bw’i Yeruzalemu hari inkunga bwahaye Kiev.

Ikubiyemo ibiryo by’abasirikare bifungiye mu dupfunyika 25,000.

Utu dupfunyika twoherejwe yo Taliki 27, Nyakanga, 2022.

Hagati aho kandi hari ingofero zirinda umutwe bita military helmets tugera ku 1,500 ndetse n’amakote adapfumurwa n’amasasu agera ku 1,500 nayo Israel yoherereje Ukraine.

Hari n’udupfukamunwa n’amazuru tugera ku 1,000 twoherejwe yo mu rwego rwo kubarinda ko bazahura n’ibyuka bihumanya igihe cyose abasirikare ba Ukraine baba babirashweho n’ingabo z’u Burusiya.

TAGGED:BurusiyafeaturedIngaboIsraelUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rubirizi: Imodoka Igemura Amata Yakoze Impanuka
Next Article Umuntu Nasigara Atuye Ku Isi Wenyine Bizamwungura Iki?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Mu mahanga

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?