Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Ntikwiye Gupfobya Ibyo Erdogan Avuga-Umusesenguzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Ntikwiye Gupfobya Ibyo Erdogan Avuga-Umusesenguzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 July 2024 12:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr. Alon Liel  wabaye umuyobozi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Israel akaba yaranayihagarariye muri Turikiya avuga ko igihugu cye gikwiye gufatana uburemere ibyo Perezida wa Turikiya aherutse kuvuga ko azatera Israel.

Perezida Recep Tayyip Erdogan aherutse kuvuga ko Israel nitera Lebanon nawe azahita ayitera, mu rwego rwo kuyica intege ngo idakomeza guhangana na Hezbollah ndetse na Hamas muri Gaza.

Liel aherutse kubwira  Radio North 104.5FM ko ibyo Turikiya ivuga ko yatera Israel ari ibintu bishoboka.

Avuga ko Turikiya isanzwe ari umwanzi wa Israel ucecetse uha abarwanya iki gihugu intwaro mu buryo bufifitse ndetse n’amafaranga.

Ashingiye kuri ibi, avuga ko Erdogan ashobora mu buryo bworoshye gutegeka ingabo ze zikahagaba ibitero.

Ndetse ngo ubusanzwe uyu mugabo akora ibintu ‘ahubutse’.

Ikindi kibigaragaza ni uko aherutse no gutegeka ko igihugu cye gicana ubucuruzi na Israel.

Icyakora Dr. Alon Liel avuga ko Ankara ishobora gushyira ku munzani igasanga intambara yeruye yaba ari ikibazo gikomeye, ahubwo igahitamo gutera inkunga abarwanya Israel.

Ntiyibagiza kandi ko igihugu cye kiramutse giteye Lebanon mu buryo bweruye, hari ibyago byinshi ko nacyo cyahita giterwa na Turikiya.

Ikindi ni ko Turikiya isanga igitero kuri Lebanon gikozwe na Israel cyaba kirimo kiyototera bityo ikaba yahita itanguranwa ikayigabaho igitero.

Liel avuga ko Israel ikwiye kwicara ikareba uko Turikiya yashyirwa mu kato mu rwego rwa dipolomasiya ariko nanone ngo byayigora kuko ububanyi n’amahanga bwayo cyane cyane ku birebana na Turikiya budahagaze neza.

Mu rwego rwa gisirikare, Israel ikomeje kwitegura intambara na Lebanon.

Ingabo zayo zitwanira mu kirere ziri mu myiteguro ikomeye mu gihe zitegereje amabwiriza avuye mu buyobozi bukuru bw’igihugu.

TAGGED:IngaboIsraelTurikiya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: Umukazana Aravugwaho Guhohotera Sebukwe
Next Article Odinga Yatanze Kandidatire Muri Afurika Yunze Ubumwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?