Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa batangaje ko hari igitero cyaraye kigabwe ku Biro by’Umukuru wa Tchad bigwamo abantu 19.
Biravugwa ko byari igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyakozwe ariko kiburizwamo.
Ibiro bya Perezida wa Tchad biba i N’Djamena mu Murwa mukuru.
BBC ivuga ko urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana mu ma saa tatu n’igice z’ijoro, icyakora ubu ituze ryagarutse.
Umuvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tchad, Abderaman Koulamallah nawe yemereye itangazamakuru mpuzamahanga iby’icyo gitero.
Hari amakuru avuga ko cyagabwe n’abantu 24 bakorera Boko Haram.