Israel Yibasiwe N’Inkongi

Uko inkongi yari imeze kuri uyu wa Gatatu tariki 30, Mata, 2025( Ifoto@ The Jerusalem Post).

Aho ibintu bigeze, Israel iremera ko yibasiwe n’inkongi ikomeye k’uburyo byabaye ngombwa ko yitabaza amahanga ngo ayifashe kuyizimya. Ibyo ni Ubutaliyani, Ubugereki, Chypre na Croatia.

Kuri uyu wa Gatatu iyo nkongi yari itarakomera cyane, ariko umuyaga wakomeje guhuha utuma igera mu bice byinshi by’amashyamba akikije Umurwa mukuru Yeruzalemu.

Abashinzwe ubutabazi no guhangana n’inkongi bagera ku 119 nibo bari gukorana n’abandi bose bashoboka kugira ngo bayizimye bityo bakumire ko yakwangiza byinshi harimo no guhitana abantu.

Indege zabo zimaze hafi amasaha 48 zimishagira amazi aho bishoboka hose ngo akumire ko ibirimi by’umuriro bigera henshi.

- Kwmamaza -

Ni indege z’ishami rishinzwe kurwanya inkongi ryitwa Elad Squadron.

Mu bice byitwa Canada Park na Mevo Horon niho iyo nkongi yatangiriye, gusa Polisi ivuga ko abatabazi bamaze kuyicubya bigaragara.

Ibice byibasiwe kurusha ibindi ni ibyo mu misozi ikikije Yeruzalemu y’ahitwa : Sha’ar Hagai, Mesilat Zion, Nataf, Yad Hashmona, Neveh Ilan, Ayalon Valley,  Latrun, Neveh Shalom, Burma Road, Eshtaol Forest, Beit Meir na Shoresh.

Indege 11 zirimo na kajugujugu ziri gukora uko zishoboye ngo zitangatange uwo muriro ntugere henshi.

Gusa ni umuhati utabura ingaruka kuko ikigo cya Israel gishinzwe ubutabazi kivuga ko abatabazi 17 bazimya inkongi bamaze kuyikomerekeramo, bakiyongera ku basivili 12 nabo bahuye n’icyo kibazo ahitwa Sha’ar Hagai.

Kubera umuvuduko w’iyo nkongi, hari indege umunani zije gutabara ziturutse muri Chypre no mu Butaliyani.

Romania nayo irohereza izindi ebyiri, Espagne bibe uko, Ubufaransa bwohereze imwe, kandi Equateur na Ukraine( iri mu ntambara n’Uburusiya) nabyo byohereze ubundi bufasha.

Minisiteri y’ingabo za Israel ivuga ko iri kuganira n’Ibiro by’Umugaba mukuru wazo ngo harebwe uko abasirikare bakwinjira muri ubwo butabazi.

Israel Katz yabwiye The Jerusalem Post ati: “ Igihugu kiri mu bihe bidasanzwe bityo rero uburyo bushoboka tugomba kubukoresha kugira ngo duhangane n’iyo nkongi dutabare ubuzima bw’abaturage bacu”.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version