Kuri Stade Amahoro ku Cyumweru Tariki 04, Gicurasi, 2025 hazabera umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzahuza amakipe ya mbere mu Rwanda ari yo Rayon Sports na APR FC.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 30, Mata, nibwo yombi yatsindiye kuzahura, hari nyuma y’uko buri imwe muri zo itsinze iyo byari bihanganye.
Rayon Sports yatsinze Mukura VS ibitego 2-1 naho APR FC itsinda Police FC ibindi bitego 2-1.
Biramahire Abeddy niwe wahesheje intsinzi Rayon Sports nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 73 naho Djibril Ouattara igitsindira APR FC ku munota wa 25 birangira bityo.
Ikindi kigaragara nyuma y’iyo ntsinzi yayo makipe yombi ni uko ari ayo afite amahirwe menshi yo kuzahagarira u Rwanda mu mikino nyafurika izaba mu mwaka wa 2026.