Israel Yishe Umuyobozi Wa Hezbollah

Ubuyobozi bw’ingabo za Israel bwatangaje ko izi ngabo zahitanye Sami Taleb Abdullah wari umuyobozi wa Hezbollah.

The Jerusalem Post yatangaje ko yamutsinze mu biro bya Hezbollah biri ahitwa Jouaiyya mu Majyepfo ya Lebanon.

Ingabo za Isreal zamurashe missile zimwicana n’abandi bantu batatu barimo undi muyobozi wa Hezbollah ushinzwe ibikorerwa ku rugamba, abo bita field commander.

Uwo ni uwitwa Abdullah akaba yayoboraga umutwe witwa Nasr Unit.

- Advertisement -

Israel ivuga ko mu myaka myinshi yatambutse Abdullah yateguye ibitero byinshi byagabwe ku baturage bayo.

Hagati aho kandi Israel ivuga ko hari abarwanyi ba Hezbollah 300 bishwe guhera mu Ukwakira, 2023 ubwo yatangizaga intambara kuri Hamas muri Gaza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version