Itegeko Rishya Rishobora Gukora Kuri Moïse Katumbi

Inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo igiye gutangira gusuzuma iremezo ry’umushinga w’itegeko rigenga ubwenegihugu, ushobora kwambura amahirwe abanyapolitiki batavuka ku babyeyi bombi b’abanye-Congo, nka Moïse Katumbi.

Impinduka mu bijyanye n’ubwenegihugu zatangijwe na Noël Tshiani wiyamamarije kuyobora RDC mu 2018, ariko agatsindwa. Haje gutegurwa umushinga w’itegeko, Depite Nsingi Pululu awushyikiriza inteko ishinga amategeko ku wa 8 Nyakanga.

Perezida w’umutwe w’abadepite, Christophe Mboso Nkodia, kuri uyu wa Kabiri yemeje ko uriya mushinga w’itegeko ugiye kuganirwaho.

Ubusanzwe Itegeko Nshinga rya RDC mu ngingo ya 10 riteganya ko ubwenegihugu bwa Congo bubonwa n’umuntu kubera inkomoko ku mubyeyi umwe cyangwa babiri b’abanye-Congo, cyangwa se akabubona abuhawe.

Nyamara mu mushinga w’itegeko wabyukijwe ku bwenegihugu, hateganywamo ko imyanya ikomeye muri politiki igomba guhabwa abenegihugu babukomora ku babyeyi bombi b’abanye-Congo. Bivuze ko umuntu ukomora ubwenegihugu ku mubyeyi umwe adashobora kuba umuyobozi ukomeye.

Ku bwa Tshiani, imyanya y’amabanga akomeye nka perezida wa repubulika ikwiye guhabwa umuntu uvuka kuri se na nyina bombi b’abanye-Congo.

Aheruka kuvuga ati “Dukeneye kwizezwa ko tutemerera imyanya yubashywe abantu tutizeye neza urukundo bafitiye igihugu cyacu.”

Ni ingingo yakomeje gufatwa nk’igamije gufungira amayira Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, wifuzaga kwiyamamariza kuyobora RDC mu matora ategerejwe mu 2023.

Katumbi aheruka kuvuga ko igikwiye guhabwa agaciro ari Itegeko Nshinga, ku buryo nibitaba ibyo bazahaguruka bakabyamagana.

Noël Tshiani watangije uyu mushinga we avuga ko ntaho bihuriye n’amatora yo mu 2023.

Bamwe mu basesenguzi mu bya politiki muri RDC bafite ubwoba ko iri tegeko rishobora gusubiza irudubi umwuka wa politiki wari umaze kuba mwiza ku bwa Perezida Felix Tshisekedi. 

Moïse Katumbi yagize ubwenegihugu bwa RDC n’ubw’u Butaliyani. Se yavukiye ku kirwa cy’u Bugereki cya Rhodes cyari cyarigaruriwe n’u Butaliyani. Yavutse mu 1964  kuri nyina w’umunye-Congo, ari na we akomoraho ubwenegihugu bwa RDC.

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version