Abasenyeri Gatolika Bo Mu Rwanda Bunamiye Cardinal Laurent Monsengwo

Abasenyeri Gatolika bo mu Rwanda boherereje ubutumwa bw’akababaro Arkiyepiskopi wa Kinshasa Fridolin Cardinal Ambongo n’Inama y’Abepiskopi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’urupfu rwa Laurent Cardinal Monsengwo rwabaye ku Cyumweru tariki 11 Nyakanga.

Cardinal Laurent Monsengwo Pasinya wari ufite imyaka 81, yari umwe mu bantu bubashywe cyane muri RDC.  Yaguye mu gace ka Versailles mu Bufaransa, aho yivurizaga guhera mu ntangiro za Nyakanga.

Mu ibaruwa yoherejwe na Musenyeri Philippe Rukamba, yihanganishije Cardinal Ambongo, abasenyeri, abihaye Imana n’umuryango wa Cardinal Monsengwo witabye Imana.

Igira iti “Twifatanyije namwe mu isengesho ryo gusabira Cardinal Laurent Monsengwo Pasinya kugira ngo Imana ishobora byose kandi nyirimbabazi imuhe iruhuko ridashira n’ibyishimo bisesuye mu rusange rw’abatagatifu.”

- Advertisement -

Cardinal Laurent Monsengwo yayoboye Arkidiyosezi ya Kinshasa kugeza ku wa 25 Ugushyingo 2018 ubwo yasimburwaga na Cardinal Fridolin Ambongo.

Arkisiyosezi ya Kinshasa yatangaje ko umurambo we uzagezwa muri RDC ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga. Azashyingurwa ku wa 21 Nyakanga muri Cathédrale Notre Dame du Congo, i Kinshasa.

Yavutse mu 1939 mu muryango w’abana umunani, ahabwa ubupadiri mu 1963, aba musenyeri mu 1980 abihawe na Papa Yohani Pawulo II.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version