Itsinda Rya Commonwealth Ryanyuzwe N’Aho U Rwanda Rugeze Rwitegura CHOGM 2021

Itsinda ririmo gutegura inama izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Icyongereza (Commonwealth), inama izwi nka CHOGM 2021, ryanyuzwe n’aho u Rwanda rugeze imyiteguro yayo, mu gihe hasigaye amezi make ngo ibe.

Iyo nama iteganyijwe hagati ya tariki 25-26 Kamena, nyuma y’uko yagombaga kuba muri Kamena umwaka ushize ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi Mukuru mu Bunyamabanga bwa Commonwealth Ushinzwe Imiyoborere n’Amahoro, Luis G. Franceschi, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko basuye ahantu hatandukanye hazabera imirimo ya CHOGM 2021, banyurwa n’uko ibintu byifashe.

- Advertisement -

Yanditse kuri Twitter ati “Dushimishijwe cyane n’uburyo imyiteguro irimo kugenda, kandi dushimishijwe no kubona u Rwanda na Afurika byiteguye!”

Kuri uyu wa Kabiri kandi habaye inama mu buryo bw’ikoranabuhanga, yahuje abahagarariye ibihugu byose bya Commonwealth baganira aho u Rwanda rugeze imyiteguro yo kwakira CHOGM 2021.

Biteganywa ko imirimo y’iyo nama izatangira ku wa 20 Kamena haba amahuriro y’urubyiruko, hakazaba ihuriro ry’abagore n’ihuriro ry’ubucuruzi byitezwe ko rishobora gusinyirwamo amasezerano akomeye, ikazasozwa n’inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Muri Werurwe umwaka ushize, mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo gusubika iyi nama, Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yari yavuze ko yitezwemo amasezerano y’ubucuruzi ya miliyoni $700, akangurira abikorera kuyibyaza umusaruro.

Ni ibikorwa bizabera mu Intare Conference Arena, Serena Hotel, Ubumwe Grande Hotel, Kigali Conference and Exhibition Centre na Kigali Convention Centre izakira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version