Rwamagana: Guta Inshingano Byatumye Visi Meya Yeguzwa

Itangazo ryasohowe na Njyanama y’Akarere ka Rwamagana rivuga ko yeguje Madame Nyirabihogo Jeanne d’Arc wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Hari amakuru avuga ko Nyirabihogo ari mu idosiye iregwamo umushoramari wasondetse inzu mu Mujyi wa Kigali witwa Dubai.

Amazina nyakuri ya Dubabi ni Jean Nsabimana.

Icyakora ngo yazize ko yari amaze amezi atatu atagaragara mu nshingano ze nk’umuyobozi.

Nyirabihogo avuzwe muri iyi dosiye nyuma y’uko mu mpera za Kamena, 2023 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rurekuye bamwe mu bavugwa muri iriya dosiye mu buryo bw’agateganyo barimo Stephen Rwamurangwa wigeze kuyobora Akarere ka  Gasabo, Raymond Chrétien Mberabahizi wari ushinzwe ubukungu muri aka karere na Jeanne d’Arc Nyirabihogo wahoze ayobora ishami ry’ubutaka mu Karere (One Stop Center) ka Gasabo.

- Kwmamaza -

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo,

Dr Lambert Rangira usanzwe ari Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yasobanuriye itangazamakuru ko guhangarika Nyirabihogo Jeanne byatewe ahanini n’uko ko atabonekaga mu nshingano ze.

Ati: “Ku bijyanye n’inshingano twabonaga harimo icyuho Inama Njyanama ifata icyemezo cyo ku muhagarika mu buryo bw’agateganyo.”

Rangira avuga ko hari hashize amezi atatu ataboneka mu nshingano ze nk’umuyobozi

Ku wa 20 Mata 2023 nibwo Nyirabihogo na bariya bayobozi batawe muri yombi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version