Izindi Mpunzi n’Abasaba Ubuhungiro Bavuye Muri Libya Bageze Mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye icyiciro cya gatandatu cy’impunzi n’abashaka ubuhungiro baturutse muri Libya, bijyanye n’intego rwihaye yo kubakira by’agateganyo mu gihe hagishakwa ibihugu byabakira.

Ni icyiciro kigizwe n’abantu 133 bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yagize iti “Barapimwa COVID-19, nibamara kubona ibisubizo bazasanga abandi baje mbere bari mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.”

Izi mpunzi n’abashaka ubuhungiro bagiye baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika bahunze ibibazo binyuranye, bagaca muri Libya bashaka kwambuka Méditerranée ngo bajye i Burayi, bakabura amayira ahubwo bakisanga bashyizwe mu bigo bafungirwamo.

- Advertisement -

Benshi bahura n’ibibazo birimo gucuruzwa nk’abacakara, mu gihe Libya iri mu ntambara kuva mu 2011. Ni mu gihe abagerageje kwambuka inyanja benshi barohama.

Muri Nzeri 2019 Guverinoma y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yo kwakira impunzi n’abashaka ubuhungiro 500.

Ni icyifuzo u Rwanda rwagize mu 2017 nyuma y’amashusho yasakaye yerekana abantu bacuruza izi mpunzi, utanze menshi akegukana abacakara be.

AU iheruka gusaba u Rwanda kongerera igihe ariya masezerano yo kwakira impunzi n’abashaka ubuhungiro, mu gihe hagishakishwa ibindi bihugu byazakira.

Kugeza ubu abagera kuri 260 bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu.

 

Izindi mpunzi n’abashaka ubuhungiro 133 bageze mu Rwanda
Bazabanza gupimwa COVID-19 mbere yo gusanga abandi mu nkambi
Harimo n’abafite abana bahunganye

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version