Icyo J. Bosco Mutangana Avuga Ku Urwego Rushya Rwita Ku Bakorewe Icyaha Cy’Icuruzwa Ry’Abantu

Umunyamategeko Jean Bosco Mutangana wigeze kuba Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika yabwiye Taarifa ko Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rushinzwe gutanga ibikenerwa mu gufasha uwakorewe icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ari intambwe nziza kandi ihuje n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono agamije guha ubutabera abakorewe icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.

Ni amasezerano yiswe Palermo Protocol, yasinyiwe mu Butaliyani.

Mu Cyongereza yiswe Protocol to Prevent, Suppress and Punish Trafficking in Persons Especially Women and Children, supplementing the United Nations Convention against Transnational Organized Crime, 2000.

Mu Kinyarwanda tugenekereje ni ‘Amasezerano agamije gukumira, kuburizamo no guhana abacuruza abantu by’umwihariko abagore n’abana, akaba yunganira Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye agamije guhana ibikorwa by’ubugome byambukiranya imipaka yasinywe mu mwaka wa 2000.’

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2012 nibwo icyaha cyo gucura abantu cyashyiriweho itegeko rigihana, rikaba ari itegeko No 01/2012/OL ryashyizweho tariki 02, Gicurasi, 2012.

Icyo gihe nibwo itegeko rihana iki cyaha ryinjijwe no  mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2018 hatowe irindi tegeko ryihariye ryo ku itariki 13, Kanama, 2018 naryo rigamije guhana mu buryo bwihariye kiriya cyaha.

Ryatangajwe mu Igazeti ya Leta N° 39 ryo ku wa 24, Nzeri, 2019.

Umunyamategeko Jean Bosco Mutangana avuga gushyiraho ruriya rwego ari ibyo kwishimira kuko iyo umuntu yakorewe icyaha nka kiriya bigira ingaruka kuri we, bikamushegesha bityo akaba aba agomba kwitabwaho kugira ngo yongere yigarurire icyizere kandi yisange mu bandi.

Ikindi ashima ni uko u Rwanda rurinda umwirondoro w’uwakorewe icyaha, rukabarinda kwiyumva nk’igicibwa kandi rugakora uko rushoboye rukazana abakorewe kiriya cyaha aho baba bari hose ku isi, bakagarurwa iwabo.

Muri iki gihe ari gukorera impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko muri Kaminuza ya Tilburg mu Buholandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version