Jean Marie Vianney Gatabazi Yakuwe Muri Guverinoma

Itangazo  ryavuye muri Minisiteri y’Intebe rivuga ko Bwana Jean Claude Musabyimana asimbuye Jean Marie  Vianney Gatabazi wari umaze igihe gito nawe asimbuye Prof Anastase Shyaka.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Minisitiri Gatabazi yahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuye ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru.

Itangazo

Akiri no kuri uwo mwanya yigeze kuwuvanwaho ariko aza gusubizwa mu buyobozi.

- Advertisement -

Mu minsi ishize izina rye ryagarutsweho mu rukiko mu rubanza  Edouard Bamporiki yaregwagamo.

Havugiwemo ko mu birori, Gatabazi na Bamporiki bari batumiwemo n’inshuti bahuriyeho na Gatera, ndetse ngo hari n’undi mushoramari wari ufite business nk’iya Gatera kandi yegerananye n’iye bari  bari kumwe.

Icyo gihe ngo  uwo mushoramari yari arimo yinginga Minisitiri Gatabazi ngo amukorere ubuvuguzi k’Umujyi wa Kigali ngo ntafungirwe.

Yasimbujwe Jean Claude Musabyimana

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version