Aho Abatuye Umujyi Wa Muhanga Bakuraga Amazi Harakamye

Imihagurikire y’ikirere igiye gukamya burundu icyuzi cyahaga amazi abatuye umujyi wa Muhanga nk’uko bitanganzwa n’ubuyobozi bwa WASAC muri uriya mujyi uri mu yungirije Umurwa mukuru, Kigali.

Abatuye uyu  mujyi bavuga ko hashize amezi atatu izuba ryinshi riva, nta mvura ifatika igwa bikaba byarakamije amazi kandi ariyo imashini za WASAC ahanini zakururaga zikazanira abatuye Umujyi wa Muhanga amazi.

Igishanga cyakamye ni icyo bita Rugeramigozi.

Iki gishanga gihuza Umurenge wa Nyamabuye n’uwa Shyogwe yo mu Karere ka Muhanga.

- Advertisement -

Bagenzi bakorera UMUSEKE bavuga ko ubwo basuraga kiriya gishanga basanze amazi yaragabanutse kugeza kuri metero 10 ijya hasi.

Ibi byatumye n’abaroba batirirwa batera indobani mu mazi ahubwo  ngo amafi bayafatira imusozi.

Sematabaro Joseph uyobora WASAC muri kariya karere avuga ko impamvu zo kugabanuka kw’ariya mazi ari imindagurikire y’ikirere.

Ati: “Iki cyuzi cyaduhaga metero kibe zigera ku bihumbi 4, ubu uruganda rwa Gihuma rubasha kwakira m3 2500.”

Ibi bituma ayo mazi make ari yo basaranganya abatuye Umujyi wa Muhanga udasiba kwaguka.

Avuga ko mu rwego rwo kuyasaranganya byabaye ngombwa ko bashyiraho gahunda y’uko abaturage bavoma amazi ahagije, ashobora kubafasha mu minsi itatu.

Sematabaro avuga ko ikindi gituma abatuye Umujyi wa Muhanga batabona amazi ari uko n’ahari abahinga umuceri bayuhiza.

Amazi yaragabanutse ku rwego rwo hejuru

Hagati aho hatagize igikorwa ngo hashyirweho gahunda yo gusaranganya amazi abahinzi b’umuceri n’abatuye uyu Mujyi, asigaye muri iki cyuzi  cya Rugeramigozi ashobora azakama burundu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga  buvuga ko buri kuganira na WASAC ndese n’ishyirahamwe rishinzwe gucunga amazi y’iki cyuzi umunsi ku munsi kugira ngo amazi ahari asaranganywe ku buryo bwiza

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version