Jeannette Kagame Yifatanyije N’Abarokokeye Muri Bisesero Kwibuka Ibyahabereye

Madamu Jeannette Kagame yaraye yifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babaga muri Bisesero.

Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Bisesero ishushanya neza umutima w’u Rwanda watotejwe, wababajwe bitavugwa ariko ntiwemere gupfa.

Ashima ubutwari bw’Abasesero, akavuga ko kwiyemeza kumanuka umusozi ukarwana n’umwanzi ugira ngo urinde abawe kandi ubizi neza ko ushyira ubuzima bwawe mu kaga bigaragaza ko Abanyarwanda bari bariyemeje kurera abanga kugwabira.

Ati: “Ni abantu barwanyije ikibi banga gutsindwa kugeza no ku rupfu”.

- Advertisement -

Avuga ko ubutwari bwaranze abo mu Bisesero biha abandi umukoro wo kurerera u Rwanda ba ‘ntagwabira’.

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwihatira kumenya amateka y’u Rwanda no kugira ishyaka n’ubutwari nk’ibyaranze abanya Bisesero, ibyaranze Inkotanyi zahagaritse Jenoside  n’abandi Banyarwanda bose bimanye u Rwanda mu mateka yarwo kuva na kera.

Avuga ko kubaho kw’Abanyarwanda ari urugero rwerekana ko n’ubwo basigara nta wundi ubumva, ariko bazaharanira kuba igihugu cyunze ubumwe kandi giharanira ko ibibi byakibayemo bitazongera ukundi.

Bisesero ni Akagari ko mu Murenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero rwubatswe mu Murenge wa Twumba muri Karongi.

Abarokokeye muri Bisesero baje kwibuka abahaguye

Umwe mu barokokeye muri Bisesero uri mu bayobozi bazwi mu Rwanda ni Dr. Rose Mukankomeje uyobora Inama nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza.

Mukankomeje ni mubyara w’umwe mu Batutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Bisesero akaba afatwa nk’imwe mu ntwari z’Abasesero zarwanyije Interahamwe ubwo zazaga kubamara.

Uwo ni Aminadab Birara.

Taliki 19, Ugushyingo, 2021 izina rye ryitiriwe umwe mu mihanda yo mu Murwa mukuru w’Ubufaransa, Paris.

Muri uyu mujyi hari agace kiswe “Place Aminadabu Birara” kari ahitwa  “18è Arrondissement – Place Aminadabu Birara, 1925-1994. Héro de la Résistance à Bisesero durant le Génocide des Tutsi au Rwanda.”

Birara yishwe Taliki 26, Kamena, 1994, ingabo z’u Bufaransa zavugaga ko zije gutabara Abatutsi zigera mu Bisesero taliki 27, Kamena, 1994.

Ubwo yicwaga taliki 26, Kamena, 1994, Birara yicanywe n’umuhungu we witwaga Nzigira.

Kugeza ubu nta foto ya Aminadab Birara irajya ahagaragara.

Umuhungu W’Intwari Y’i Bisesero Aminadab Birara Hari Icyo Asaba u Bufaransa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version