Perezida Kagame Araganira N’Abaturage

Mu masaha ari imbere, Perezida Paul Kagame araha ikiganiro  Urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru kuri RBA. Ni ikiganiro ashobora no kuza kwakira ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage.

Nk’uko asanzwe abigenza, Perezida Kagame ashobora kuza kumva ibyo abaturage bifuza ko muri manda itaha( natsinda amatora) yazibandaho kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba mwiza.

Taliki ya 14 n’iya 15, Nyakanga, 2024 Abanyarwanda bose bagejeje igihe cyo gutora bazatora Umukuru w’igihugu mu bakandida batatu ari bo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, Dr. Frank Habineza wo muri Green Party na Philippe Mpayimana wiyamamaje nk’umukandida wigenga.

Ukurikije uko ibintu bihagaze kugeza ubu, ushobora kwemeza ko Paul Kagame ari we uzongera gutorerwa kuyobora Abanyarwanda mu myaka itanu iri imbere.

- Advertisement -

Mu kiganiro ari buhe RBA, Perezida Kagame ashobora kuza kugaruka ku ngingo nkuru zireba ubuzima bw’u Rwanda mu myaka 30 ishize kuko yose yayirebaga kandi yagize uruhare runini mu majyambere yarwo.

Ni ikiganiro kiri butangwe habura igihe gito ngo Abanyarwanda bizihize kwibohora kwabo mu birori bizabera muri Stade Amahoro ivuguruye, hakazaba ari taliki 04, Nyakanga, 2024.

Buri gihe mbere y’uko uyu munsi uba, Perezida Kagame ageza ikiganiro ku Banyarwanda akababwira uko igihugu gihagaze muri icyo gihe n’intambwe cyateye ngo kibe kiri aho kiri.

Ni intambwe iba ishingiye ku majyambere abagituye bagezeho ku bufatanye n’ubumwe bwabo ndetse n’imikoranire n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda.

Amajyambere u Rwanda rwagezeho ariko ntaba yaragezweho mu buryo bworoshye kuko ruhora ruhanganye na byinshi birimo n’abashinja ubuyobozi bwarwo kubangamira itangazamakuru no kutorohera abatavuga rumwe nabwo.

Mu minsi ishize hari abihuje basohora inyandiko ziswe Forbidden Stories bashinja ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda kutorohera itangazamakuru.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ibikubiye muri izo nkuru ‘mbarankuru’ nta kindi bigamije kitari ukurangaza Abanyarwanda bitegura kujya mu matora y’Umukuru w’igihugu n’aya Abadepite.

Abanyarwanda basabwe kutabiha agaciro ngo bibitindeho.

Perezida Kagame ntacyo yigeze abivugaho ariko ashobora kuza kubikomozaho.

Kubera ko dosiye ya M23 nayo ikiri muzo u Rwanda ruvugwamo, birashoboka ko Perezida Kagame yaza kuyikomozaho akanavuga uko igihugu cye kibanye n’abaturanyi muri iki gihe kitegura amatora.

Kuri iyi ngingo kandi Kagame ashobora no kuza kugira icyo abwira abaturage ku biherutse gutangazwa n’ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo by’uko  ingabo z’iki gihugu zigomba komeka u Rwanda kuri DRC, zikabikora nyuma yo kwisubiza ibice byose zambuwe na M23.

Ni imvugo ubutegetsi bw’i Kinshasa bwasubiyemo kuko mu mpera za 2023 ubwo Tshisekedi yiyamamazaga nabwo yavuze ko azarasa i Kigali ariko akabikora yiberewe mu gihugu  cye.

Kuri iyi nshuro bwo, Perezida Kagame yabaye nk’umusubiza mu kiganiro yahaye abari bitabiriye Inama y’igihugu y’Umushyikirano ko  ‘Abanyarwanda badakwiye gutinya ibirumbaraye’.

Birashoboka cyane ko Perezida Kagame ashobora kuza kugira icyo avuga kuri Stade Amahoro nshya aherutse kureberamo umukino wa APR FC na Rayon Sports, igikorwa ataherukaga.

Mu bihe bitandukanye yagiye avuga ko nibiba ngombwa azagaruka kureba umupira w’amaguru ariko nanone akanenga ko hari ibibazo biwugaragaramo.

Itangazamakuru ryakunze kunenga imisifurire yo mu Rwanda na za ruswa zikunze kuwuvugwamo.

Imitegurire y’ikipe y’igihugu Amavubi nayo yakunze kunengwa, ibi bikaba bimwe mu bituma atsindwa kenshi ntarenge umutaru!

Mu magambo make, ngibyo bimwe mu byo ubwanditsi bwa Taarifa bubona ko Perezida Kagame ashobora kuza kugarukaho mu kiganiro ari buhe RBA mu masaha make ari imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version