Jeannette Kagame Yitabiriye Inama y’Umuryango W’Abadamu B’Abakuru B’Ibihugu Bya Afurika

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Inama  y’Abafasha b’Abakuru b’ibihugu by’Afurika igamije iterambere iri kubera i New York. Ni Inama y’Umuryango witwa OAFLAD ikaba yateranye mu rwego rwo kurebera hamwe aho ibyo uyu muryango wiyemeje bigeze bikorwa.

Ni muri gahunda uyu muryango  wihaye wo mu mwaka wa 2019 n’umwaka wa 2024.

Abadamu b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika bahuriye i New York kuko ariho hateraniye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yitabiriwe na ba Perezida batandukanye bo muri Afurika ndetse no ku Isi.

Inama yahuje abagize OAFLAD iri kurebera hamwe aho uyu muryango ugeze ushyira mu bikorwa gahunda wihaye.

- Advertisement -

Ni gahunda  igamije guha icyerekezo gishya uwo muryango no kurushaho guteza imbere umugabane wa Afurika.

Iyi gahunda yatumye inshingano z’uwo muryango zongerwa, ziva k’ukurwanya SIDA gusa ahubwo ziba urwego rwo guhinduka Umuryango w’Abadamu b’Abakuru b’ibihugu bya Afurika ugamije iterambere, Organization of African First Ladies for Development (OAFLAD).

Wihaye kandi inshingano zo guteza imbere iby’ubuzima bw’imyororokere no kwita ku babyeyi n’abana bakivuka.

Wita kandi k’uguteza imbere uburinganire no guha ubushobozi urubyiruko n’abagore, guharanira ubuvuzi bugera kuri bose, kwita ku mibereho myiza, kwita ku bafite ubumuga ndetse no kongerera inzego ubushobozi.

Umugore wa Perezida wa Namibia, Monica Geingos, ari nawe uyobora uriya muryango.

Yagaragaje ko n’ubwo intego uyu muryango wari wihaye zagiye zikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, ugikomeje inzira niza kandi ibintu biri kugenda neza.

Umuryango OAFLAD  washinzwe mu mwaka wa 2002.

Madamu Jeannette Kagame yigeze kuwubera  umuyobozi kuva mu mwaka wa 2004 kugera 2006.

Niwe watangije gahunda yo kwita ku bana kugira ngo barererwe mu miryango.

Awuyobora nibwo hatangijwe ubukangurambaga bwo ku rwego rwa Afurika bugira buti: “Ita ku mwana wese nk’uwawe.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version