Muhanga: Ubuyobozi Bw’Akarere Bwasabye Ko Cyamunara Iba Ihagaritswe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buherutse gusaba  ko ibyo guteza cyamunara y’umuryango ufite abana umunani(8) biba bihagaritswe kubera ko kuyiteza cyamurana byateza ibibazo kurushaho. Iyo nzu irazira ko ba nyirayo batarishyura ubukode bwa Frw 68,000.

Icyakora ibyo abunzi bari bemeje bw’uko uriya muryango ugomba kwishyura ayo mafaranga byo bigomba gukurikizwa.

Byabereye  mu Kagari ka Kinini, mu Murenge wa Shyogwe ubwo hatangizwaga  ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza n’ukwezi kwahariwe serivisi  za RIB mu baturage.

Usibye ibibazo mbonezamubano bifite aho bihuriye  isano  n’uburyo abagize urugo babanye, ibindi bisanzwe byabereye ku mugaragaro abaturage bose babireba.

- Advertisement -

Kimwe mu bibazo bikomeye izi nzego  zahise zikemura ni icy’uko abunzi bafashe icyemezo ku nzu y’umuryango wa Minani Théoneste n’umugore we  Murekensenge Denise cy’uko igomba gutezwa cyamunara ndetse basaba umuhesha w’inkiko kubishyira mu bikorwa.

Iyi nyubako ubusanzwe ifite agaciro ka Miliyoni  Frw 16,

Abunzi n’umuheshawinkiko w’umwuga bifuzaga  ko itezwa cyamunara byihuse kugira ngo hishyurwe ideni rya Frw 68,000 uyu muryango ubereyemo uwo bafasheho ubukode.

Mu marira n’agahinda  kenshi, Murekedusenge Denise, yagaragarije izo nzego  ko ntahamagarwa bigeze babona kugira ngo  babashe kwisobanura imbere y’Inteko y’abunzi.

Ati: “Twatunguwe no kubona batangiye kumanika amatangazo y’icyamunara ko inzu yacu igiye kugurishwa.”

Murekensenge yabwiye abari bari aho ko  mu ideni rya Frw 68,000 bari babereyemo umuturage mugenzi wabo baryemera kandi ko biteguye kuryishyura ryose.

Yavuze ko bari hafi ndetse no kurirangiza.

Ati: “Twagize uburangare, kubera ko mu bwishyu twishyuraga tutasinyiraga amafaranga tumaze gutanga kugira ngo hamenyekane ayo twari dusigaje kwishyura ngo ideni rirangire.”

Uyobora Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko  nta bubasha bafite bwo kuvuguruza ibyemezo by’inkiko ariko ko batarebera akarengane umuturage wabo agiye gukorerwa ngo bagaceceke.

Ati: “Twasuzumye dusanga nta gihombo umugenagaciro wakoze iyo ‘expertise’ yahura na cyo, tuzakorana ibiganiro ku barebwa n’iki kibazo ariko icyamunara gihagarare.”

Kayitare avuga ko ufitiwe umwenda agomba kwishyurwa bitagize ibindi bibazo biteza.

Yagize ati: “Turasaba uyu muryango ko ushaka ayo mafaranga, ejo (uyu munsi) ukazaba wayishyuye.”

Yavuze ko agaciro inzu yabo ifite, nta hantu gahuriye n’ideni bafitiye mugenzi wabo,  ko uyu muryango usohowe muri iyi nyubako byateza akaga abari bayirimo.

Umugenzuzi mu rwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste yabwiye abaturage  ko iyo umuntu arwanya akarengane agahera hasi mu muryango.

Modeste Mbabazi avuga ko abaturage bakwiriye gufatanya n’inzego kugaragaza ukuri kugira ngo ubutabera bwuzuye butangwe.

Avuga ko ibibazo byose bakiriye  bagiye gutandukanya ibirebana n’inshinjabyaha babivanye mu byaha mbonezamubano  byose bakiriye.

Uyu muryango wari ugiye guterezwa icyamunara ufite abana umunani(8), umwe muri bo yiga hanze y’igihugu ni we wabubakiye inzu yari igiye gutezwa cyamunara.

Hari amakuru yatanzwe n’umwe mu bunzi ko bari batumijwe mu nama yo gukemura ikibazo inshuro eshatu ntibaza bituma  abunzi  bafata kiriya cyemezo.

Mbabazi yasabye abaturage guha agaciro urwego rw’abunzi kuko rwashyiriweho kubafasha gukemura ibibazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version