Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buherutse gusaba ko ibyo guteza cyamunara y’umuryango ufite abana umunani(8) biba bihagaritswe kubera ko kuyiteza cyamurana byateza ibibazo kurushaho. Iyo nzu irazira ko ba nyirayo batarishyura ubukode bwa Frw 68,000.
Icyakora ibyo abunzi bari bemeje bw’uko uriya muryango ugomba kwishyura ayo mafaranga byo bigomba gukurikizwa.
Byabereye mu Kagari ka Kinini, mu Murenge wa Shyogwe ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza n’ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage.
Usibye ibibazo mbonezamubano bifite aho bihuriye isano n’uburyo abagize urugo babanye, ibindi bisanzwe byabereye ku mugaragaro abaturage bose babireba.
Kimwe mu bibazo bikomeye izi nzego zahise zikemura ni icy’uko abunzi bafashe icyemezo ku nzu y’umuryango wa Minani Théoneste n’umugore we Murekensenge Denise cy’uko igomba gutezwa cyamunara ndetse basaba umuhesha w’inkiko kubishyira mu bikorwa.
Iyi nyubako ubusanzwe ifite agaciro ka Miliyoni Frw 16,
Abunzi n’umuheshawinkiko w’umwuga bifuzaga ko itezwa cyamunara byihuse kugira ngo hishyurwe ideni rya Frw 68,000 uyu muryango ubereyemo uwo bafasheho ubukode.
Mu marira n’agahinda kenshi, Murekedusenge Denise, yagaragarije izo nzego ko ntahamagarwa bigeze babona kugira ngo babashe kwisobanura imbere y’Inteko y’abunzi.
Ati: “Twatunguwe no kubona batangiye kumanika amatangazo y’icyamunara ko inzu yacu igiye kugurishwa.”
Murekensenge yabwiye abari bari aho ko mu ideni rya Frw 68,000 bari babereyemo umuturage mugenzi wabo baryemera kandi ko biteguye kuryishyura ryose.
Yavuze ko bari hafi ndetse no kurirangiza.
Ati: “Twagize uburangare, kubera ko mu bwishyu twishyuraga tutasinyiraga amafaranga tumaze gutanga kugira ngo hamenyekane ayo twari dusigaje kwishyura ngo ideni rirangire.”
Uyobora Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko nta bubasha bafite bwo kuvuguruza ibyemezo by’inkiko ariko ko batarebera akarengane umuturage wabo agiye gukorerwa ngo bagaceceke.
Ati: “Twasuzumye dusanga nta gihombo umugenagaciro wakoze iyo ‘expertise’ yahura na cyo, tuzakorana ibiganiro ku barebwa n’iki kibazo ariko icyamunara gihagarare.”
Kayitare avuga ko ufitiwe umwenda agomba kwishyurwa bitagize ibindi bibazo biteza.
Yagize ati: “Turasaba uyu muryango ko ushaka ayo mafaranga, ejo (uyu munsi) ukazaba wayishyuye.”
Yavuze ko agaciro inzu yabo ifite, nta hantu gahuriye n’ideni bafitiye mugenzi wabo, ko uyu muryango usohowe muri iyi nyubako byateza akaga abari bayirimo.
Umugenzuzi mu rwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste yabwiye abaturage ko iyo umuntu arwanya akarengane agahera hasi mu muryango.
Modeste Mbabazi avuga ko abaturage bakwiriye gufatanya n’inzego kugaragaza ukuri kugira ngo ubutabera bwuzuye butangwe.
Avuga ko ibibazo byose bakiriye bagiye gutandukanya ibirebana n’inshinjabyaha babivanye mu byaha mbonezamubano byose bakiriye.
Uyu muryango wari ugiye guterezwa icyamunara ufite abana umunani(8), umwe muri bo yiga hanze y’igihugu ni we wabubakiye inzu yari igiye gutezwa cyamunara.
Hari amakuru yatanzwe n’umwe mu bunzi ko bari batumijwe mu nama yo gukemura ikibazo inshuro eshatu ntibaza bituma abunzi bafata kiriya cyemezo.
Mbabazi yasabye abaturage guha agaciro urwego rw’abunzi kuko rwashyiriweho kubafasha gukemura ibibazo.