Johnston Yahariye Rishi Sunak Ngo Abe Minisitiri W’Intebe W’u Bwongereza

Boris Johnston wari uherutse kuva mu biruhuko yari yaragiyemo, akabivamo atabirangije kugira ngo yongere ahatanire kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, ubu yahariye Rishi Sunak.

Uyu mugabo niwe uri guhabwa amahirwe menshi yo kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu giherutse gupfusha Umwamikazi  wari umaze imyaka irenga 70 yimye.

Rishi Sunak yigeze kuba Minisitiri ushinzwe imari mu Bwongereza ariko aza kwegura kubera ibyo atemeranyagaho na boss we icyo gihe wari Boris Johnston.

Biteanyijwe ku masaha ya nyuma ya saa sita ku isaha y’i Kigali ari bwo ari butangazwe k’umugaragaro ko asimbuye Liss Truss uherutse kwegura nyuma yo kurengwa n’ibibazo by’ubukungu byugarije u Bwongereza.

- Advertisement -

Truss yabwiye itangazamakuru ko kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza muri iki gihe bishobora kuba ari ko kazi kavunanye kurusha akandi kose kaboneka ku isi.

Ibi kandi abihuza n’ibyo Tony Blair yigeze kuvuga.

Ngo mu Bwongereza muri iki gihe hari akajagari muri Politiki k’uburyo gushyira ibintu ku murongo bigoye cyane.

Kimwe mu bintu Rishi azibukirwaho mu mateka azakurikira kuba abaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ni uko ari we muntu ugiye kuri uyu mwanya kandi adakomoka ku Bazungu kandi akiri muto.

Ubu afite imyaka 42.

Ni  Umwongereza ukomoka ku Bahinde bakuriye muri Kenya ndetse no muri Tanzania.

Se yitwaga Yashvir Sunak n’aho Nyina akitwa  Usha Sunak.

Kuba Minisitiri W’Intebe Ni Ukugorwa…Ubuhamya Bwa Tony Blair

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version